Nyanza: Abaturage basaba abafatanyabikorwa kutibanda ku gufasha umuturage umwe 

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge y’Akarere ka Nyanza baravuga ko batungurwa no kubona bamwe mu bazana imishinga itandukanye ifasha abaturage ko hari bamwe usanga bahurira ku muturage umwe kandi bakamuha ibintu bisa bikarangira agumye aho yari ari.

Mu kiganiro bahaye imvaho Nshya bavuga ko bidakwiye kuko bituma hadafashwa benshi kurushaho kubera guhurira ku muntu umwe.

Sakindi Gallican atuye mu Murenge wa Busasamana avuga ko imiryango myinshi iza gufasha abaturage usanga yigumira mu mijyi igafasha abaho gusa kandi abafite ibibazo bari hirya iyo.

Yagize ati: “Turashimira imwe mu miryango iza gufasha abaturage ariko turacyabanenga ko usanga hari benshi bibera hano mu mujyi kandi hari benshi bari mu cyaro badafite epfo na ruguru bakwiye kwitabwaho”.

Uwimana Berancille atuye mu Murenge wa Mukingo avuga ko aho atuye hari abaturage azi bafashwa n’imiryango 3 kandi hari abandi bakene bahari bataragerwaho bityo bikaba bikwiye guhinduka.

Yagize ati: “Njyewe hano ntuye mbona bamwe mu baturage bahirurwaho n’imishinga irenze 3 ikaza ireba umuturage umwe wenyine kandi hari abandi benshi bagakwiye kuba bafashwa ariko iyo badafashijwe usanga baguma hahandi”.

Kanyanzira Simon utuye mu Murenge wa Kigoma avuga ko imwe mu miryango ikwiye guhindura uburyo ifasha abaturage kugira ngo babashe kugera kuri benshi ariko kandi n’uko bahitamo abafashwa.

Yagize ati: “Turasaba ko iyi miryango yahindura uburyo ihitamo abo igomba gufasha kuko usanga hafashwa bamwe gusa kubera ko hari igihe hafatwa abantu bishingiye ku marangamutima y’abakora urutonde rw’abazafashwa”.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bavuga ko bidakwiye kubona imishinga 3 cyangwa 4 ihurira ku muturage umwe kuko bituma bamwe muri bo babura ubafasha ugasanga bwa bukene  bwagombaga kurandurwa butaranduwe.

Umuyobozi w’ibikorwa by’Umushinga wa Ripple Effect Rwanda, Ndayambaje Eugene yabwiye Imvaho Nshya ko mu bihe bitandukanye wasangaga hafashwa bake ariko bamaze guhugurwa.

Yagize ati: “Ni byo koko mu bihe bitandukanye hari abaturage bajyaga bafashwa ari bake kandi hakwiye gufashwa benshi kurushaho ariko twamaze kwemeranya n’abandi duhurira mu gice kimwe ko twareba niba tudahurira ku baturage noneho tugahitamo kubaha bamwe natwe tugafata abandi kugira ngo hatagira abasigara, bose bakavanwa mu bukene.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa  mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza, Gashonga Leonard avuga kuri iki kibazo yavuze ko basanze hari ibikwiye guhinduka bategura umwiherero kugira ngo barebere hamwe uko bafasha benshi ntibahurire ku muturage umwe kandi ibyo bamuha ari bimwe.

Ati: “Ni byo twateguye umwiherero tugamije kureba niba hatari ibikwiye guhinduka kuko twabonye ko hari abaturage bagaragara ko bafashwa ariko hakaba n’abandi batagerwaho kugira ngo dufate umwanzuro uhamye wo gufasha abaturage benshi kuko hari aho usanga imiryango ihurira ku muturage ari myinshi.”

Akomeza avuga ko bakoze urutonde rw’abaturage bose bagomba gufashwa bakiteza imbere, bakabasha kuva mu bukene bukabije babarirwamo bityo rero ntabwo twifuza kubona umuturage ufashwa n’imiryango myinshi itamuha ubwenge bwo kwifasha mu gihe yacukijwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith avuga ko umufatanyabikorwa wese akwiye kugira uruhare rugaragara no mu gihe azaba yaragiye ibikorwa yakoreye abaturage bikwiye kujya bimuvugira ubwe.

Yagize ati: “Dushaka ko umufatanyabikorwa wese akwiye gukora ibikorwa yazanava aho umushinga urangiye yahakoreraga nibura ibikorwa bye bizamuvugire, kuko ntabwo twifuza kubona ko bahaciye batarakuye abaturage mu bukene bari babasanganye.”

Akarere ka Nyanza gafite abaturage ibihumbi 37 000 bigomba gufashwa kuvanwa mu bukene ariko ku ikubitiro hagiye kwitabwaho ibihumbi 8 000 bizahurirwaho n’imishinga isaga 60 ikorana n’Akarere.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE