Inzu 1000 zangijwe n’ibiza by’umwaka ushize zamaze gusanwa- MINEMA

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko imaze gusana inzu 1000 mu 3000 zari zibasiwe n’ibiza mu mwaka ushize.

Ni ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ry’itariki 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, mu bice by’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, byahitanye ubuzima bw’abaturage basaga 130, byangiza n’imitungo yabo myinshi.

Minisitiri wa MINEMA Gen. Maj (Rtd) Murasira Albert, yabwiye RBA ko bamwe muri abo baturage bagizweho ingaruka n’ibiza bubakiwe abandi bafite ubushobozi  bakomeza kwicumbikira.

Yagize ati: “Abashoboye bo barakomeje bajya mu nzu zabo cyangwa bakajya gucumbikirwa ahandi ariko abatishoboye kugeza n’ubungubu turacyabakodeshereza, hari abo twasaniye, abageze ku 1000 ubu ngubu barimo kugenda bubakirwa, ariko bose bagera hafi ku 3000 bose kandi tuzakora ku buryo bazubakirwa uko amikoro agenda aboneka.”

MINEMA yatangaje ko irimo gukaza ingamba zitandukanye zo kurengera abaturage bashobora kwibasirwa n’ibindi biza byo muri iki gihe cy’Itumba.

Minisitiri Murasira ati: “Birumvikana ko tugomba kugira impungenge ariko icy’ingenzi ni uko tugomba gukaza ingamba.Turiteguye, cyane cyane Inzego z’ibanze kuko ni bo baba begereye abaturage, aho ibiza bishobora kubera barebe ahashobora kwibasirwa nko mu manegeka bitewe n’imiterere y’imisozi, bagakora ku buryo babimenyesha hakiri kare, tukareba uburyo dushobora no kubimura hakiri kare, kugira ngo batazahitanwa n’ibiza”.

Minisitiri Murasira kandi yanasabye abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ibiza kandi na bo bagahora bigengesereye

Ati: “Haramutse habaye nk’ibiza bagatabarana nk’uko bisanzwe mu muco wacu”.

MINEMA ivuga ko kugeza ubu yamaze kugenzura aho ibiza bishobora kwibasira hose ndetse no guteganya icyakorwa mu gihe bibaye, harebwa uko batabara abaturage.

MINEMA ihamya ko yateganyije ibikoresho by’ibanze byo kugoboka abahuye n’ibiza ku buryo babaho batekanye.

Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, yaje mu biza byahitanye abantu benshi ku Isi mu mwaka wa 2023.

Ibyo biza byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka, hapfa amatungo arenga 4,255. Hasenyutse inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na Hegitari 3,100 irangirika, bikaba bivugwa ko yangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE