Menya Dr Ingabire Zainabu umuganga w’inzobere ubikesha kuba Inkubito y’Icyeza

Dr Ingabire Zainabu ni umuganga w’inzobere ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba muganga w’icyitegererezo w’umugore abikesha kuba umwe mu bakobwa batsinze neza, Inkubito z’Icyeza bagashyigikirwa na Madamu Jeannette Kagame.
Ni umwe mu batangiranye na gahunda yo gushyigikira abana b’abakobwa b’abahanga ‘Inkubito z’Icyeza’ nyuma yo kuba uwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu banyeshuri bari bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2005.
Nk’uko yabigarutseho, ni gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame hagamijwe gushyigikira uburezi bwabo no kubaremamo icyizere bakabona ko bashoboye kandi ko baba intwari zakwigirira akamaro zikakagirira umuryango wabo n’igihugu muri rusange.
Dr Ingabire mu kiganiro yahaye abakobwa 216 n’abandi bayobozi barimo Madamu Jeannette Kagame, ubwo hahembwaga Inkubito z’Icyeza zatsinze neza ibizamini bya Leta 2021/2022 na 2022/2023 cyabereye mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu ku ya 22 Werurwe 2024, yagaragaje urugendo rwe mu myigire rwamugize inzobere mu buvuzi abikesha kuba Inkubito y’Icyeza.
Dr Ingabire Zainabu akomoka mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umugore ufite umwana umwe w’umukobwa.
Mu buhamya bwe avuga ko yatangiriye kwiga amashuri abanza aho avuka we n’abavandimwe be batatu bavukana barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Ashimira ababyeyi babo babahaye amahirwe yo kwiga.
Zainabu avuga ko yize neza amashuri abanza aba uwa mbere ariko we akumva ko ari ibisanzwe, umubyeyi we yahoraga amubwira kuzirikana ku manota yagize.
Ati: “Umubyeyi wanjye akambwira ngo noneho kuba uwa Mbere si igitangaza ahubwo amanota wagize, ntuzasubire inyuma, bikantera ishema kurushaho.”
Dr Ingabire avuga muri uko kuba umuhanga mu ishuri n’abanyeshuri biganaga bamubonagamo ubunyangamugayo n’icyizere kimwe n’abarimu n’abayobozi b’ishuri.
Ati: “Ntabwo nabaga kuri lisiti kubera ko natangiye mfite imyaka itandatu n’igice ariko kubera ko nabaye uwa mbere bahise banshyira ku ilisiti nanjye nk’umunyeshuri, noneho nkajya mpabwa n’inshingano ndi mutoya nkumva birantunguye ariko koko nkumva mfite impano idasanzwe nanjye ubwanjye ntari niyiziho”.
Dr Ingabire yarangije amashuri abanza atsinda neza mu buryo bushimishije maze akomereza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Gahini mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, akomeza kuba uwa mbere mu ishuri no kuba inyangamugayo mu banyeshuri no ku bayobozi b’ikigo.
Ati: “Ikigo cy’i Gahini cyari kizwi ko gifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona ndetse no kuticara, nza no kumenya ururimi rwabo bakoresha mu nyandiko ku buryo abayobozi bamaze kumenya ko mbizi bakajya bampamagara nkajya kubafasha mu isuzumabumenyi. Kugira ngo ntatakarizwa cya cyizere nandikaga inyuguti umunyeshuri yanditse ntawe mbereye bityo akaza guhabwa amanota y’ibyo yakoreye.”
Avuga ko yageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ahitamo kujya kwiga mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare/Indatwa n’Inkesha, aho yari yizeye ko azakura ubumenyi buhagije dore ko yakuze yumva ko abanyeshuri batsinda neza bose baturuka i Butare.
Icyo gihe mu gutsinda ikizamini cy’amashuri y’icyiro rusange mu mwaka wa 2005, Dr Zainabu yatsinze ku manota yo hejuru agira 10 mu gihe umunyeshuri wabaga yujuje yabaga yagize 11 nk’uko amanota yabarwaga icyo gihe.
Icyo gihe ni we wagize amanota ya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati: “Ntibyatinze Madamu Jeannette Kagame aradusura ariko icyanshimishije kurusha mu mpano batugeneye bari banditseho ngo tukwifurije ‘Umugisha Urige Umenye’. Numvaga ngomba kwiga mfite umugisha n’uw’abayobozi nta kizampagarika”
Dr Ingabire yigaga imibare n’Ubugenge (Mathematics and Physics). Yarangije amashuri yisumbuye abona amota meza maze akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye.
Avuga ko yakuze ashaka gufasha abantu bababaye akaba muganga, mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwiga ishami ry’ubuvuzi (Medecine) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umukobwa arashoboye ntakwiye gucika intege no kwiga siyanse
Dr Ingabire avuga ko mu gutangira kwiga ishami ry’ubuvuzi hari abamucaga intege ko rigoye cyane ko yari n’umwana w’umukobwa.
Ati: “Bambwiraga ko biga amanywa n’ijoro, nkavuga nti n’ubundi nanjye nta bindi bintu mba mfite nkora, bati uzasaziramo nta gushaka umugabo, nti n’ubundi nta gahunda yo gushaka umugabo mfite ntararangiza kwiga”.
Ati: “Buri munsi natsindaga neza haba mu kuvura ku bitaro, ari ukwandika ku mpapuro nabikoraga neza”.
Mu 2014 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda we na bagenzi be, yabemeje ko barangije kwiga kandi ari abaganga (Doctors) b’umwuga bemewe.
Ati: “Ntangira kwitwa Dr Zainabu […] ntibyatinze twe nk’abanyeshuri bari barangije kwiga ubuganga twari 86, uwari Minisitiri Binagwaho yadutumyeho aradushimira aduha akazi.”
Icyakora icyo gihe Dr Ingabire avuga yashakaga gukomeza amashuri ye ariko ntibyahita bimukundira kubera umubare w’abaganga muto uri mu gihugu, byasabaga ko nibura akora imyaka 2, kugira ngo akomeze amasomo ye muri Kaminuza icyiciro cya Gatatu.
Dr Zainabu yatangiye akazi akorera ku Bitaro bya Kabgayi, aza kujya gukorera ku Bitaro bya Nyagatare.
Mu 2016 yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Ati: “Nahisemo ishami ryo kuvura indwara z’umubiri ari zo tuvura abantu bakuru zirimo ibihaha, impyiko n’izindi zitagaragara inyuma, uvanyemo imvune n’indwara z’abagore batwite”.
Yakomeje kwiga akabifatanya no kuyobora abaganga bagenzi be ku bitaro.
Yarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Buvuzi nyuma y’imyaka ine mu mwaka wa 2020, akirangiza n’amanota meza.
Ni bwo yagiye gukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma avuga ko Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazanye ikindi cyiciro kiyongera ku cya gatatu muri 2022 amaze igihe akora byabaye ngombwa ko ajya kwiga muri icyo cyiciro.
Yakoze ikizamini we na bagenzi be bane baratsinda, ubu batangiye kwiga, muri bo harimo batatu b’Inkuto z’Icyeza” aho ubungubu biga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu, aho banagaruka gutanga ubuvuzi mu Rwanda.
Ati: “Muri uku kwa Gatatu ndajya mu Buhinde gukomeza umwuga wanjye. Biteganyijwe ko mu 2024 ari bwo tuzasoza amasomo yacu”
Imyaka yose amaze mu mashuri kuva muri 2016 yatangiye kubifatanya n’inshingano z’urugo, agashimangira ko byose bishoboka mu gihe umugore ashyigikiwe.
Ashima Madamu Jeannette Kagame wakomeje kumufasha kimwe na bagenzi be, Inkubito z’Icyeza muri urwo rugendo rw’amashuri mu myaka 19 ishize.
Dr Ingabire kandi ashima Leta y’u Rwanda kuba yarahaye abagore ijambo ariko agasaba abagore n’abakobwa bagenzi be gukomeza gushyira imbaraga mu myigire yabo, kuko na bo babishoboye kandi ko bakwigeza ku iterambere nk’uko na we amaze kubigeraho.
Ati: “Babyeyi, barezi nimudushyigikire kuko turashoboye. Iyo duhawe amahirwe angana n’ay’abandi tubikora neza, twishimye, tutiganyira kandi n’izindi nshingano zacu z’ababyeyi tukazikora. Njye n’izindi mpanga twaboneye izuba Inkubito z’Icyeza turababwira tuti imbere ni heza”.
