Burera: Abagore bahawe umukoro wo kurushaho kwita ku muryango

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yibukije abagore ko bafite umukoro wo kurushaho kwita ku muryango.
Yabikomojeho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire, imikurire, isuku n’isukura n’umutekano.
Yagize ati: “Abagore murasabwa kuba indashyikirwa; mukaba ba mutima w’urugo koko; bagira uruhare mu gukumira amakimbirane mu ngo, kurwanya ibiyobyabwenge n’igwingira ry’abana bato no guteza imbere isuku n’isukura.”
Ku rwego rw’Akarere, umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubwo bukangurambaga
wabereye mu Murenge wa Bungwe; witabirwa n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibirori byo gusoza ubwo bukangurambaga byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro Ikigo mbonezamirire ku kigo nderabuzima cya Bungwe.
Byaranzwe no kwitura imiryango ine inka muri gahunda ya Girinka no koroza ihene abagore 3 batishoboye.
Hanatanzwe inkoko 30 ku ngo zifite abana bari mu mirire mibi, hatangwa imashini zo kudoda ku bangavu 8 babyaye bari munsi y’imyaka 18.
Hatanzwe amabati 32 yo gusakara inzu y’umuturage utishoboye yatanzwe n’Inama Njyanama y’Akarere ndetse hanakorwa igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye.
Habayeho kuremera imiryango itishoboye, ihabwa ibiribwa by’ubwoko butandukanye, hanatangwa ibiribwa byo gufasha Ikigo Mbonezamirire cyatashwe ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe.
