Ibitero by’u Burusiya byibasiye inganda zikomeye z’amashanyarazi za Ukraine

Igitero cy’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu kibasiye ibice byinshi bya Ukraine harimo n’uruganda runini rw’amashanyarazi bituma habaho inkongi ndetse batatu barakomereka.
Minisitiri w’ingufu German Galushchenko, yatangaje ko iki ari cyo gitero kiremereye kigabwe ku nganda z’amashanyarazi kurusha ibyo mu bihe byashize.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko ibitero byateje inkongi y’umuriro kuri sitasiyo ya lisansi ya Dnipro Hydroelectric ndetse Umuyobozi w’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, Rafael Grossi, yatangaje ko umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolute 750 waciwe.
Ibitero byibasiye ingufu z’amashanyarazi muri Kharkiv byateje umwijima, mu gihe ibindi bitero byagaragaye mu bice byo mu burengerazuba bwa Ukraine.
Kuri uyu wa Gatanu kandi, Abayobozi b’u Barusiya batangaje ko umwe yapfuye abandi batatu bakomeretswa n’amasasu Ukraine yasutse mu turere twegereye umupaka.
Toyota says:
Werurwe 23, 2024 at 10:44 amIkirene niyamanike
kukonibakomeza igihe cyizagera putini ashyiremo intwaro kirimbuzi.