Ruhango: Iyubakwa ry’ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Kiryango ryakemuye byinshi

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Mwendo na Kinihira yo mu Karere ka Ruhango barashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabubakihe ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Kiryango wajyaga wuzura ugatwara ubuzima bw’abaturage bawambukaga.
Mu Kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko imiyoborere myiza ari yo yatumye ubuyobozi bubaha iki kiraro cyo mu kirere cyambuka umugezi wa Kiryango wajyaga utwara abantu mu gihe cy’imvura cyangwa yanagwa uwambutse akarara hakurya kubera gutinya gutwarwa nawo.
Nzamukeshayesu Beatrice avuga ko hashize igihe bagaragaza ikibazo cy’uko hari bagenzi babo batwarwa n’imivu y’amazi yiyongera mu gihe cy’imvura hakaba hari nababuze kugeza ubu.
Ati: “Turishimira ko iki kiraro bacyubatse kandi kikaba kigiye kugabanya ubwoba bw’abahambukaga rimwe na rimwe bagatwarwa n’imivu y’amazi mu gihe cy’imvura, kandi si ukubabeshya kuko hari n’ingero z’abatwawe bakanapfa bakaboneka ariko hari n’abandi babuze burundu”.
Kagire Jean Nepomuscene avuga ko kwambuka hakurya bitashobokaga mu gihe cy’imvura kuko wasangaga abambutse hakura bagomba kugumayo ariko ubu ntabwo bizashoboka.
Yagize ati: “Iki kiraro kije gukemura ikibazo gikomeye twebwe nk’abaturage twabonaga ko ubuhahirane n’abo ku mwaro w’uyu mugezi wa Kiryango cyangwa se bagaherayo bakazataha bukeye amazi yagabanyutse”.
Nyirasafari Ernestine avuga ko uyu mugezi wajyaga ukora amahano ugatwara abantu bawambuka bakaba bawukize kubera ikiraro bubakiweho bagashimira abafatanyabikorwa.
Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bacu kuko badukijije uyu mugezi wa Kiryango wajyaga utwara abantu n’ibyabo barimo kuwambuka ariko turawukize kubera iki kiraro cyo mu kirere batwubakiye kandi turashimira Leta yacu kuko yabonye ko twagowe hari n’abahaburira ubuzima”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis avuga ko iki kiraro cyaje gikenewe kubera ko umugezi wa Kiryango watwaraga ubuzima bw’abantu abandi bakarara iyo bagiye bitewe n’uko umugezi wabaga wuzuye mu gihe cy’imvura yaguye.
Ati: “Hari hashize igihe kirekire abaturage bagaragaza ikibazo cy’uko bamwe muri bo bagiye babura abavandimwe babo batwarwaga n’Umugezi wa Kiryango wuzura cyane mu gihe cy’imvura natwe duhitamo kubaka ikiraro cyo mu Kirere cya Cyahafi gihuza Umurenge wa Kinihira n’uwa Mwendo cyari gikenewe cyane”.
Yibukije abaturage ubuzima babagamo mbere yo kubakirwa icyo kiraro, abasaba kukibungabunga kugira ngo kizabashe kumara igihe kirekire.
ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Kiryango cyubatswe ku bufatanye na Bridge to Prosperity yatanze amafaranga y’u Rwanda 88,072,000 naho Akarere kagatanga 50,361,000.



Icyimpaye Jeannette says:
Werurwe 21, 2024 at 9:03 amNibyiza cyane Ruhango ikeye umuturage kwisonga niyo ntego mukomereze aho