Nigeria: Abantu 100 bashimuswe

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage 100 bo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria bashimuswe n’udutsiko twitwaje intwaro mu mpera z’icyumweru gishize.

Abo ba rushimusi bibasiye imidugudu ibiri bafata abantu ijana babakuye mu ngo zabo.

Umuyobozi muri Leta ya Kajuru  iri shimutwa ryabereyemo Usman Dallami Stingo, yemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP, ko iri shimutwa ryabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Stingo yatangaje ko ba rushimusi bateye i Dogon Noma mu rukerera rwo ku wa Gatandatu bashimuta abagore 14, maze mu ijoro ryo ku cyumweru batera i Kajuru bashimuta abandi 87.

Leta ya Kaduna ni yo iherutse gushimutirwamo abanyeshuri ndetse n’abarezi babo bagera kuri 300, nyuma baza gusaba amafaranga ngo babarekure cyangwa babice mu gihe Leta yo yakomeje gushimangira ko inzego z’umutekano zikwiye gukora akazi zikabohora abashimuswe.

Nubwo inzego z’umutekano nta makuru ziratanga ku kugarura abashimuswe, Perezida Bola Tinubu, watorewe kuyobora iki igihugu umwaka ushize aherutse gutangaza ko nta faranga na rimwe rizatangwa, kugira ngo aba bana barekurwe, ndetse akunze kwizeza abaturage umutekano nubwo bisa nk’ibigoye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Toyota says:
Werurwe 19, 2024 at 4:37 pm

Nijeriya
Muriyiminsi
Niyogusengerwa.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE