Muhanga: Uwo bibye yiyambaje umuvuzi gakondo bagarura ibyibwe

Bamwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga mu Mudugudu wa Ruvumera, mu Kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye batunguwe no kubona bimwe mu bicuruzwa byibwe umucuruzi witwa Ishimwe Faustin wacuruzaga ibikoresho bakoresha bakanika ibinyabiziga byaguruwe.
Ishimwe Faustin w’Imyaka 28 yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yuko ku itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Werurwe 2024 yibwe n’abantu atamenye yemeza ko byakozwe mu kagambane kuko aho hantu harara abantu benshi.
Yagize ati: “Naratashye nsiga mfunze mugitondo ni bwo bambwiye ko bahishe barahiba hari mu ijoro ry’itariki ya 15 rishyira tariki ya 16 Werurwe 2024 ariko ikigaragara ni uko habayemo akagambane kuko aha hantu hagoswe n’abazamu bararira aya mabutiki atandukanye.”
Akomeza avuga ko uyu muvuzi gakondo yamuhawe n’umushoramari w’i Kigali asanzwe aranguriraho akavuga ko yamwishyuye amafaranga ibihumbi 650 kugira ngo amugarurize ibyo bamwibye.
Yagize ati: “Nkimara kuhagera nahamagaye umuntu w’i Kigali andangira uyu muvuzi tuvugana amafaranga ibihumbi 650 numva ko bitagaruka ambwira ko nzamwishyura babigaruye none byagaruwe harimo ibyuma bikoresha mu binyabiziga bifite agaciro ka miliyoni 4 byagaruwe ndishimye”

Umuvuzi Gakondo, Nsengimana Claude yabwiye Imvaho Nshya ko akomoka mu Karere ka Rusizi ariko atuye mu Karere ka Karongi hari umuntu utuye i Kigali turavugana ndetse twemeranya ko agomba kunyishyura abonye ibicuruzwa bye mu rukerera rw’itariki ya 18 Werurwe 2024 ambwira ko bamubwiye ko bamugaruriye ibye.
Ati: “Ubusanzwe nkomoka mu Karere ka Rusizi nkaba ntuye mu Karere ka Karongi. Uyu mugabo twahujwe n’ikibazo yagize bakamwiba ariko uwaduhuje akorera i Kigali twaraganiriye rero mubwira amafaranga nkeneye mu rukerera rw’uyu munsi ni bwo yambwiye ko babigaruye ndahagera nsanga koko birahari.”
Yakomeje avuga ko ubushobozi afite ari ubwo kugarura ibyibwe naho ibindi byasaba indi miti yatangwa n’abandi bavuzi.
Yagize ati: “Abaganga turatandukanye ariko ndi umuvuzi ntabwo ndi umupfumu kandi nasanze Sogokuru abikora nanjye ndabikomeza nta miti yo kubazana mfite binsaba kwifashisha sogokuru akabagaragaza”.
Bamwe mu baturage bavuga ko kugarura ibi bicuruzwa bigiye kubunamuraho abajura bari barabazengereje.
Bagira bati: “Nibura kugarurwa kw’ibi bicuruzwa biraca intege abasanzwe batwiba kuko baraturembeje cyane.”
Musana Emmanuel avuga ko aba bajura iyo baza kubagaragaza byari kurushaho kuba byiza abantu bakabona ko abantu barakaye.
Yagize ati:”Icyo twifuzaga ni uko aba bajura bari bibye hano yari kubazana tukababona kuko byari kwereka abajura ko abashoramari barakaye abantu bose bakababona.”
Bimwe mu byo twabonanye uyu muvuzi harimo inzoka nzima igenda, ingona yumishijwe, agacuma n’inkoni we yemeza ko akubita uwibye akagarura ibyo yibye.
Abakorera muri uyu mujyi babwiye itangazamakuru ko icyahima abajura bari muri uyu mujyi bajya bagaragazwa n’ubufindo bw’abavuzi gakondo nibura bacika ku ngeso yo kwiba.




Byiringiro says:
Werurwe 20, 2024 at 6:36 amMwaduha nimero zuwo muvuzi
Patrick says:
Kamena 6, 2024 at 6:44 amMwaduhaye numero zuwo muvuzi
Emille Nshimyimana says:
Gashyantare 1, 2025 at 10:35 amMuduhe nimero yiwe
Emille Nshimyimana says:
Gashyantare 1, 2025 at 12:58 pmMuduhe nimero yiwe
Tubazimana Onesphore says:
Gashyantare 21, 2025 at 5:25 amNdifuzako najye mwamfasha kuko banyibye najye
Mukeshimana claudine says:
Kanama 13, 2025 at 6:25 pmMugize neza mwatanga nimero ye kuko abajura barakabije mur iyiminsi