Inzobere muri Politiki zivuga ko ibibazo bya Congo bitashyirwa ku kindi gihugu

Inzobere mu mategeko akaba n’impirimbanyi ya Politike, Patrick Loch Otieno Lumumba avuga ko kuva havuka umutwe wa M23 witwaje intwaro ugamije kurwanira abaturage b’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barwanira uburenganzira bwabo.
Uyu mutwe ngo ntukwiye kwitirirwa igihugu nk’u Rwanda ku buryo byaba intandaro yo kurushoza mu ntambara.
Yagize ati: “Umutwe wa M23 ni abaturage b’Abatutsi bafite inkomoko mu gihugu cya Congo ariko kubona babwirwa ko atari abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda bituma u Rwanda rutungwa agatoki ko rubatera inkunga.
Ni intambara itifuzwa ishobora kuba iy’Akarere. Erega abantu bakwiye kumenya ko Perezida Kagame adakeneye intambara ariko yatangaje ko ntawe azasaba uruhushya rwo kurinda umutekano w’abaturage rero ntabwo u Rwanda ari igihugu wapfa kwisukira utekereza ko ushobora kurutsinda, haba harimo kwibeshya”.
Iki kibazo cy’umutekano muke umaze imyaka warabuze muri DRC, cyongeye kubazwa uwahoze ari Peresida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UNISA ku itariki ya 13 uku kwezi.
Yagaragaje ko yasabye Uhuru Kenyatta nk’umuhuza w’ibiganiro hagati y’impande zihanganye, kumvisha ubutegetsi bwa Congo ko aribo bafite igisubizo cy’abaturage babo bavuga ikinyarwanda.
Yagize ati: “Yarampamagaye ambaza icyo ntekereza nyuma yo kugirwa umuhuza tuganira kuri iki kibazo.
Ikintu namubwiye ni ukubanza kumvisha Abanyekongo ko kiriya kibazo ari icyabo ubwabo ko nta mpamvu yacyo ikomoka hanze y’igihugu cyabo.
Abaturage bo muri Kivu zombi bafite uburenganzira bwo kubirwanaho”.
Mu kwezi k’Ukuboza 1996 mu ishuri mpuzamahanga ry’Amahoro (International Peace Academy) i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, nyakwigendera Julius Kambalage Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania yagaragarije Isi ko ikibazo cy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda kirengagijwe n’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yashimangiye ko kitazarangira mu gihe ubuyobozi bwa DRC bwaba bukomeje kwambura uburenganzira abaturage babo.
Yagize ati: “Niba tuvuze kubahiriza imipaka yemeranyijwe hagati y’Abadage n’Ababiligi hagomba kubahwa abaturage bakiriyo, rero muri iryo katwa ry’imipaka ntabwo dushobora guca ku ruhande hanyuma tukavuga ko tudakeneye abo baturage.
Mbese mugiye kubagarura bonyine cyangwa murabagarurana n’ubutaka bwabo. Ntabwo wababwira ngo batahe, bajye he?”
Umusesenguzi mu mategeko Aloys Mutabingwa avuga ko gukomeza guceceka kw’amahanga ari kimwe mu bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itasize isomo abahorwa ubwoko hirya no hino ku Isi.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki mpuzamahanga bavuga ko bimwe mu bihugu bikomeye bitiza umurindi iki kibazo cy’umutekano muke kubera inyungu z’ubukungu bifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe Leta ya Congo yahisemo inzira y’intambara yanga kubahiriza amasezerano ya Nairobi na Luanda asaba iki kibazo ko cyakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro.