Uruhare rw’abagore ba Kicukiro mu matora ya Perezida

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abagore bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga uyu mwaka.

Ni ubutumwa bwagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore ejo ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024 mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Witabiriwe n’Intumwa za Rubanda Umutwe w’Abadepite, inzego z’umutekano ndetse n’abagore mu nzego zitandukanye. Abagabo bageneye abagore indabo zihumura neza nk’ikimenyetso cy’urukundo babakunda.

Murenzi M. Donatien, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uruhare rw’umugore mu matora ateganyijwe rukomeye cyane nk’icyiciro cyasubijwe ijambo.

Yagaragaje ko umugore yambuwe ubumuntu n’ijambo mu gihe cy’ubukoloni.

Ati: “Ingoma zakurikiye igihe cy’ubukoloni ntabwo zabonaga umutego w’abazungu ko bagamije gusenya igihugu bahereye ku mugore.

Umugore ni we uhekeye u Rwanda ariko baraje bagaragaza ko nta gaciro akwiye, nta n’ijambo afite ko ahubwo ari uwo gukubitwa”.

Mbere y’ubukoloni avuga ko cyaziraga gukubita umugore kandi ko n’uwamukubitaga yacibwaga mu muryango.

Ati: “Gukubitwa k’umugore byaje mu gihe cy’ubukoloni no ku ngoma zakurikiyeho ariko noneho yongera kugira ijambo igihugu kimaze kubohorwa”.

Aha niho Murenzi ahera avuga ko amatora ategerejwe tariki 15 Nyakanga 2024, umugore ayafitemo uruhare rukomeye.

Agira ati: “Uruhare rwanyu tubakeneyeho ni ukugenzura ko mufite indangamuntu ikindi iyo mu muryango abantu bafite ubukwe abagore barakenyera kandi bakambara umwambo ubabereye usa neza. Turabasaba gukomeza gutegura umwambaro muzaserukana kuri uriya munsi w’amatora”.

Kayesu Genevieve, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umugore arimo byinshi, urukundo, ubukire n’ibindi byinshi.

Akomeza agira ati: “Duharanire kugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Ikindi mbasaba ni uko abagore twese twazitabira amatora kandi tugatora neza”.

Bamwe mu bagore bavuga ko natwe uzirengagiza ibyo bamaze kugeraho. Bavuga ko basubijwe ijambo ndetse bagahabwa umwanya wo kwerekana icyo bashoboye mu guteza imbere igihugu.

Muhorakeye Josephine, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyarugunga, ashima iterambere umugore yagezeho mu myaka 30.

Ati: “Abagore tugomba kujya mu matora kandi tugatora neza”.

Ibi abihuriraho na rwiyemezamirimo Murekatete Jeanne Marie Vianney witeje imbere biturutse ku kwitinyuka.

Ahamya ko yitabira gahunda za Leta nko gusora neza n’izindi bityo ko yiyemeje gusigasira ibyo umugore yagezeho no kurinda ijambo basubijwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE