Mirafa yasezeye kuri ruhago ku myaka 28

Nizeyimana Mirafa wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Zanaco yo muri Zambia yasezeye gukina ruhago ku myaka 28 nk’umukinyi wabigize umwuga.
Ibi yabitangariije B&B Fm Umwezi kuri uyu wa Mbere tarriki 18 Werurwe 2024.
Mu ijambo rye ryuzuye ikiniga, yavuze ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera umwuga wo gukina ruhago akiri muto.
Yagize ati: “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje.”
Akomeje agira ati: “Ikindi narebye ibijyanye n’amarozi bityo ndavuga nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina gusa.”
Avuga ko ari umunyeshuri mu bijyanye no gukora amashanyarazi bityo ariho agiye gushyira imbaraga.
Mirafa yari umwe mu bakinnyi beza mu kibuga hagati mu Rwanda, aho yanyuze no mu makipe menshi nka Marines FC na Etincelles z’i Rubavu.
Hari kandi Police FC, APR FC, Rayon Sports, Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia yaherukagamo mu 2022.