Amarushanwa yo guhanga robo no gukoresha AI mu mafoto

“Robo (robots) n’ubwenge muntu bugangano (AI) ni uburyo bugezweho bwo kwiga siyansi, ubwenjenyeri, n’ikoranabuhanga ndetse no gukorera hamwe. Twishimiye umusaruro w’amarushanwa na gahunda y’igihugu yo kongera ubumenyi kuri za robo, ndetse n’arebana na AI.”
Ubwo butumwa bwagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu marushanwa yo gukora robots no guhanga udushya hakoreshejwe AI yiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’ yasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.
Abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bagaragaje ubuhanga mu gukora za robo ndetse no kwifashisha AI mu guhanga ibishya, bikaba byanyuze akagenera abana bayitabiriye impano ya mudasobwa.
Aya marushanwa yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, akaba yaritabiriwe n’ibigo birenga 100 byo mu Rwanda n’ibyo muri Afurika mu bihugu birimo Botswana, Uganda na Nigeria.
Perezida Kagame yashimiye ibihugu byifatanyije n’u Rwanda muri ayo marushanwa yakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka abenjeniyeri b’ejo hazaza”.
Ikigo cy’ishuri cya Christ Roi ni cyo yegukanye irushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu mu bigo bihiga ibindi mu gukora robots, mu gihe Ishuri rya Leta ryo muri Nigeria (Federal Government College of Nigeria) ryegukana igihembo cy’ibigo bihiga ibindi mu gukora robots ku rwego mpuzamahanga.
Nanone kandi Ishuri Ryuisumbuye rya Kayonza ryegukanye igihembo cy’ikigo cyagaragaje umwihariko mu gukoresha ubwenge buhangano.
Abanyeshuri ba Christ Roi batsindiye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Ecole Secondaire Kayonza ryo rizitabira amarushanwa azabera mu Busuwisi muri Mata 2024.
Aya marushanwa yateguriwe gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko.
Ay’uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri 360 barimo Abanyarwanda 260 n’abanyamahanga 80.
AMAFOTO




















































Amafoto: Village Urugwiro