U Rwanda rurakira inama ya 3 y’ubucuruzi iruhuza na Zimbabwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, i Kigali harateranira inama y’iminsi ibiri ihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe bakomeza kuganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari arangwa hagati y’ibihugu byombi.
Iyo nama y’ubucuruzi n’ishoramari ibaye ku nshuro ya 3, yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere muri Zimbabwe (Zim Trade).
Insanganyamatsiko yayo iragira iti: “Uburumbuke busangiwe: Kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu bwa Zimbabwe n’u Rwanda”.
Ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe birimo kugaragaza amahirwe y’ishoramari, inama zihuza impande zombi ndetse n’ibiganiro byihariye bihuza abashoramari bo ku mpande zombi.
Iyo nama yitezweho gutangirwamo ibiganiro bifungura amarembo yo kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe asanzwe arangwa mu butwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego zitandukanye, ndetse n’inzego z’abikorera zizarushaho kubona inyungu nyinshi ziri mu kuba zakorana zihanahana serivisi z’ibicuruzwa.
Ubuyobozi bwa RDB burasaba abazitabira gushyira imbaraga mu gusuzumira hamwe inzira zose z’ubufatanye no gushyiraho umuyoboro uhamye w’imikoranire hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe.
Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kongerwamo ikibatsi binyuze mu kongera amahirwe y’ubufatanye bwungura abaturage b’ibihugu byombi, aho kuri ubu hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye agera kuri 22.
Inama ya mbere ihuza abashoramari ba Zimbabwe yabereye i Kigali muri Nzeri 2021, ifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni mu gihe iyakurikiyeho yabereye i Harare muri Werurwe 2022, ikaba na yo yarafunguwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.
Iyo nama baye ku nshuro ya gatatu yitezweho nanone kugaruka ku ntambwe ishimishije ikomeje guterwa mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Binyuze mu kongera ubufatanye, ibihugu byombi byiteguye gufungura amahirwe mashya afasha ubukungu bw’abaturage babyo kwihuta mu iterambere rijyanye n’icyerekezo cyagutse cy’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
By’umwihariko mu gihe Isi yose ikomeje gushakira ibisubizo ingorane zishingiye ku bibazo byugarije Isi nk’intambara, imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo n’ibindi, gahunda y’u Rwanda na Zimbabwe ishimangira agaciro k’ubufatanye n’ubutwererane mpuzamahanga mu gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Ibihugu byombi byiteguye gutizanya umurindi bisangira iterambere byagezeho mu kubaka irirambye ritanga umusaruro ku baturage babyo, kuri Afurika no ku Isi yose muri rusange.