Ubuhamya bw’abarwayi ba kanseri bwubaka icyizere mu bakimenya ko bayirwaye

Umuntu urwaye kanseri iyo ahaye ubuhamya bagenzi be bakimenya ko barwaye kanseri, bibaremamo icyizere cyo kubaho, ntibihebe ahubwo hakabaho gukomezanya no guhumurizanya.
Umuhuzabikorwa w’abarwayi bafite kanseri y’ibere mu Karere ka Burera, Rugema Vestine yatangarije Imvaho Nshya ko iyo umurwayi wa kanseri y’ibere ahuye na mugenzi we, baganira bikarushaho gutuma wa wundi urwaye vuba adacika intege.
Yagize ati: “Iyo umurwayi wa kanseri abimenye vuba, bikaba byaba ngombwa ko abagwa ibere akenshi biramugora kwiyakira, ariko iyo aganirijwe n’undi murwayi nawe wahuye n’uburwayi nk’ubwe, aramuhumuriza, akamubwira ko kwiyakira bifasha ndetse akamugira inama yo gukurikiza inama za muganga.”
Yongeyeho kandi ko iyo kanseri y’ibere igaragaye hakiri kare, bitanga icyizere cy’uko umurwayi yavurwa agakira. Mu gihe noneho umurwayi yaje kanseri yarageze ku rwego rwo hejuru bigora umuntu kubyakira, hakaniyongeraho ibibazo biterwa n’imiti bafata harimo gupfuka umusatsi.

Uretse abarwayi ubwabo kuba bakomezanya bagahumurizanya, hari n’imiryango yita kuri abo barwayi, ikababa hafi, ikabaherekeza mu buzima bwabo mu gihe bari mu miryango nabyo bikabaremamo icyizere cyo kubaho.
Jean Paul Balinda washinze uyu muryango wa women’s Cancers Relief Foundation (WCRF) mu 2018, yatangarije Imvaho Nshya ko yabitewe nuko yabonaga hakwiye kwitabwa ku bagore bafite kanseri y’ibere n’iy’umura cyane cyane ko ari zo zirimo guhitana benshi ku Isi kandi hagize igikorwa hakiri kare byarinda imfu cyangwa se zikanirindwa.
Yagize ati: “Umuryango wa women’s Cancers Relief Foundation (WCRF) ugamije kuba hafi abarwayi, ukabaherekeza kuko iyo umurwayi wa kanseri y’inkondo y’umura cyangwa se iy’ibere ariko wavuwe agakira ahuye n’umurwayi ukimenya ko ayifite abasha kumukomeza, kandi akamugira inama yuko agomba gufata imiti, kugira ngo nawe bizamugirire akamaro, kuko hari abatangira iyi miti byagera hagati bakayireka kubera uburyo ibagiraho ingaruka.”
Yongeyeho ati: “Uwahuye n’ubwo burwayi bwa kanseri abasha gufasha umushyashya ukiyirwara, hakoreshwa uburyo uwarwaye kanseri wamaze kwiyakira, wamaze kugira ubunararibonye kuri iyo miti, warwanye n’ingaruka z’iyo miti akazitsinda kugira ngo abashe gufasha wa wundi mushyashya ukibonekaho uburwayi we azabyitwaramo ate ngo abashe gufata imiti neza n’ubuzima bwe bubashe kuzamuka vuba.”
Balinda yashimangiye kandi ko imiti ikora neza ikagira umumaro, iyo uyifata hari icyizere yiremyemo, ntatekereze ibituma yiheba ngo acike intege.

Ati: “Imiti ikora kuko intekerezo z’umuntu nazo zitekanye. Iyi gahunda ubushakashatsi bwagaragaje yuko kubahiriza gufata imiti, kwihanganira gufata imiti, kugira icyizere cyo kubaho bigira umumaro cyane iyo umuntu yitaweho cyangwa aherekejwe n’uwahuye n’ibyo bibazo.”
Yasobanuye ko hazatangirirwa ku Turere 3 ari two Kicukiro, Huye na Burera kuko n’ubusanzwe turimo ibitaro bivura indwara za kanseri harimo iy’inkondo y’umura n’iy’ibere.
Dr Uwinkindi Francois ushinzwe Ishami ry’indwara zitandura ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko ubusanzwe indwara ya kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere zihitana benshi ku Isi, ariko ko gahunda yo kwegera abarwayi izatanga umusaruro mwiza.

Ati: “Iyi gahunda icyo ije gufasha ba bantu barwaye kanseri bakaba bivuza neza, bakaba bamwe baranakize bafashe abarwayi bashyashya ba kanseri y’ibere babashe kubasangiza ubuhamya bwabo, bababwire ibibazo bagiye bahura nabyo, uko bagiye babyivanamo, batizanye imbaraga na ba bandi bashyashya bakababwira ngo basanze urwaye ariko humura birashoboka ko nukurikiza gahunda za muganga uzavurwa ugakira kuko nanjye byambayeho.”
Yavuze ko umwaka ushize ku Isi abagera hafi kuri muliyoni 10 bishwe n’indwara za kanseri, abagera kuri miliyoni 20 baba abarwayi bashyashya barwaye indwara za kanseri.
Dr Uwinkindi ashima ko uyu muryango ari uje kubafasha mu bikorwa byo gutuma abarwayi ba kanseri bigirira icyizere cy’ubuzima, bakabasha gukurikiza inama bagirwa cyane cyane bafata imiti neza ntibayicikirize.
