Muhanga: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Kabera ku ifunga n’ifungurwa

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabera Vedaste ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke y’ibihumbi 10 yahaye umugenzacyaha wari urimo kumukurikiranaho icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we.
Umwanzuro wo gukomeza gufungwa k’uregwa wafashe n’inteko iburanisha urubanza aregwamo.
Amakuru yo gufungwa kwa Kabera byatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko yatanze indonke ku mugenzacyaha kugira ngo ahishe ibibazo bye yari yahamagariwe by’umuryango we.
Mu iburana urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwari rwahaye Kebera gufungwa iminsi 30 nkuko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.
Urukiko rwisumbuye rwemeje ko Kabera Vedaste akomeza gufungwa by’Agateganyo kubera impamvu z’uko ubushinjacyaha bwerekanye ko hari byinshi kuri iyi dosiye bugikurikirana
Mu iburana Kabera Vedaste yavuze ko amafaranga yahaye umugenzacyaha yari yabonye ko afite ikibazo cy’uko bababaranye amwoherereza amafaranga ibihumbi 10 anagerakaho ko umugenzacyaha yamuha karibu bagasangira.
Uyu mugabo Kabera Vedaste wahoze ayobora ishami ry’Imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yamaze gusezererwa ku kazi ari nayo ngingo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ko akomeza gufungwa.