Rusizi: Umuhanda mubi ugora abivuriza ku kigo nderabuzima cya Shagasha

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Shagasha, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’umuhanda mubi cyane utuma iyo imvura yaguye imbangukiragutabara itabasha kubageraho, bakaba basaba ko wakorwa.
Bavuga ko basabye iki kigo nderabuzima bifuza kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi, Leta irabumva irakibaha ariko umuhanda mubi ‘Badive-Shagasha’ ubabangamira kuhagera iyo imvura yaguye.
Bavuga ko biba bibi cyane iyo hari umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda ugomba gukurwa kuri iki kigo nderabuzima ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe.
Mukayeze Donatienne utuye mu Mudugudu wa Kanoga, agira ati: “Twaragowe bitavugwa. Uyu muhanda warapfapfanye rwose. Iyo umurwayi cyangwa umugore uri kunda ari kuri kiriya kigo nderabuzima bagatumiza imbangukiragutabara ku bitaro bya Gihundwe ngo ize kumushyikira imvura yaguye ntihagera, yigumira kuri kaburimbo, bakamuheka mu ngobyi bakayimugezaho.
Avuga ko bitera ibibazo bikomeye cyane nk’iyo ari nijoro,imvura ihise cyangwa igwa, niba ari mu nzira babanza kumwugamisha, kugenda mu binogo byuzuye amazi bamuhetse mu ngobyi banamwihutana,hagize unyerera bakaba bamukubita hasi,umuganga umuherekeje na we abirukanka inyuma,ukabona ari ikibazo gikomeye cyane.
Mukarwema Thacienne w’imyaka73, avuga ko nk’abakecuru n’abasaza gutwarwa mu buryo nk’ubwo bagendana impungenge zo kugera kuri kaburimbo bagize ibindi bibazo.
Ati: “Turagorwa cyane kuko uko batwaye umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda cyangwa ufite ibibazo byayo, mu ngombyi jugujugu uba ubona bikomeye cyane.
Nkatwe dushaje rero urembye ashobora no guhuhuka. Hari n’aho bagera hahanamye cyane umuntu akaba yahubuka muri iyo ngobyi akikubita hasi bitewe n’uko amerewe. Ubwo Guverineri aherutse ino bari batubwiye ko uzashyirwamo kaburimbo,ariko n’ubu twarategereje turaheba.’’
Umwe mu bakozi b’iki kigo nderabuzima utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije cyane ikigo nderabuzima n’abakigana, binatuma bamwe mu bagombye kukigana, banagituriye bafata urugendo bakajya kwivuza ahandi.
Avuga ko babibonye batyo, bahisemo kugura ingobyi ya Kinyarwanda, hagira uremba umuhanda wabaye nabi bagahamagara Gitifu w’Akagari cyangwa uw’Umurenge bakabaha abahetsi, batabona umwe muri abo bayobozi bagahamagara ku bitaro bakaboherereza imodoka ishobokanye n’iyo mihanda.
Ati: “Tutabikoze gutyo twazagira n’abapfira kuri iki kigo nderabuzima. Mu bihe nk’ibi by’imvura tuba duhangayitse cyane. Ariko twumvise ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uyu muhanda ari umwe mu yo bagiye gushyiramo kaburimbo. Bibaye ari byo baba barengeye abaturage bacu cyane kuko iki ni ikibazo kibaremereye cyane.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko bashonje bahishiwe kuko muri uyu mwaka uyu muhanda utangira gushyirwamo kaburimbo.
Ati: “Umuhanda Badive-Shagasha uratangira gukorwa uyu mwaka, amafaranga azawukora arahari. Ibyo bibazo byose bavuga ubateza bigiye kuba amateka.’’
Umurenge wa Gihundwe ni wo wonyine wari usigaye utagira ikigo nderabuzima mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, abaturage bakomeje kugisaba baracyubakirwa kimaze imyaka 3 gusa gikora.