Abarimu 750 bahuguwe kwigisha Ikinyarwanda bazategura umwana neza kumenya ururimi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwahaye abarimu 750 impamyabushobozi barangije amahugurwa ku kunoza imyigishirize y’Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, aho REB ihamya ko ayo amahugurwa ari umusingi ukomeye wo kwigisha neza ururimi rw’Ikinyarwanda bahereye mu mashuri abanza bityo bikazafasha abana kuzamuka mu yandi mashuri baruzi neza.
Ni icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ahoraho y’abarimu b’Ikinyarwanda, bigishijwe gukarishya ubushobozi bwo kwigisha gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Abahawe ayo mahugurwa nkarishyabumenyi ni abarimu 912 batangiranye na yo bo mu Turere twa Rulindo na Nyarugenge. Icyakora abayasoje ni 750, abandi basigaye ntibashoboye kurangiza amasomo, kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima.
Uwiragiye Chantal, Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’amahugurwa y’abarimu mu muryango USAID Tunoze Gusoma yavuze ko mu kwigisha abo barimu kwari ukubatoza gufatanya n’abanyeshuri mu ishuri kugira ngo bamenye neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yasobanuye uko abanyeshuri bigishwa mu buryo bukomatanyije.
Yagize ati: “Mu buryo twakoreshaga ni uburyo bwo gufatanya; ntabwo ari ukuvuga ngo ni umwarimu uzaza avuge umunsi urangire, ahubwo bagiraga umwanya wo gukurikira amasomo, noneho bakagira umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu mashuri.”
Niyomukiza Valens umwarimu wo mu Karere ka Rulindo wahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa yabigishije uko bategura umwana neza kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda kuko mbere bapfaga kubikora uko bishakiye.
Ati : “Nko kwigisha inyunguramagambo, hari uburyo dukoresha nk’igiti, aho umwarimu aha abanyeshuri isomo wenda biga inyamaswa, icyo giti akakita inyamaswa, mu bwisanzure bwa buri munyeshuri akavuga inyamaswa azi ari na zo zaba zigize amashami ya cya giti. Icyo gihe buri munyeshuri ajya kwandika izina ry’inyamaswa azi, bityo bakaba bashoboye kumenya amagambo menshi mu Kinyarwanda tubigisha.”
Nikuze Therese na we ni umwarimu wahuguwe, ahamya ko mbere yo guhugurwa bigishaga bidafite umurongo uhamye bityo nyuma yo guhugurwa ngo byagiriye akamaro buri mwarimu n’umunyeshuri.
Ati : “Mbere twabaga tuzi ko bisaba ko uba uri mu ishuri ugatanga isomo ariko umwana ntagire uruhare muri iryo somo, icyabaye cyiza rero twungutse ubundi buryo, bwitwa ‘Ndatanga urugero, Dukorane twese , Buri wese akore. Ni uburyo mwarimu akoresha aho atangira asobanurira abana, aho anafatanya n’abana, hanyuma buri munyeshuri akanakora ku giti cye mwarimu akagenzura imikorere ye ndetse akamenya n’uburyo amufashamo.”
Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yavuze ko guhugura aba barimu ari ukugira ngo babashe kwigisha abanyeshuri gusoma, kwandika no kuvuga Ikinyarwanda kuko ari byo shingiro ryo kumenya uru rurimi neza.
Yagize ati: “Aba barimu 750 ni abarimu b’Ikinyarwanda, ni ururimi rwacu, twifuza ko abana batangira kurwigamo neza bakarwumva.Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (Umwaka wa gatatu atazi kubara kwandika no gusoma, burya iyo ageze mu mwaka wa kane ntabwo abashaka kwiga neza ari na yo mpamvu rero ku barimu b’Ikinyarwanda kubahugura ari iby’agaciro.”
Aya mahugurwa nkarishyabumenyi ku barimu bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza biteganyijwe ko azagera ku barimu bose bo mu gihugu.
Ku ikubitiro yatangiriye mu Turere twa Nyarugenge na Rulindo, ari na bo bahawe impamyabushobozi.
Muri uyu mwaka kandi azahabwa abigisha mu Turere twa Rubavu, Bugesera na Ruhango.
Ni mu gihe mu minsi ishize na bwo REB ku bufatanye na USAID Tunoze gusoma bahaye impamyabushobozi abarimu bigisha Ikinyarwanda mu mashuri Nderabarezi (TTC) bo mu Turere dutandukanye, bari barahawe amahugurwa nkarishyabumenyi yo kwigisha Ikinyarwanda mu gutegura abazavamo abarimu b’Ikinyarwanda b’ahazaza.
Ayo masomo bayize mu mahugurwa nkarishyabumenyi yateguwe na REB, ibitewemo inkunga n’Umushinga USAID Tunoze Gusoma.

ZIGAMA Theoneste