Kicukiro: Barishimira ko umugore yitinyutse akava mu rugo (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko mu myaka 30 ishize umugore muri aka Karere yahinduye imyumvire, aratinyuka ava mu rugo ajya mu bikorwa by’iterambere.

Byagarutsweho na Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu Murenge wa Kicukiro wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024.

Monique yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Kicukiro waranzwe no kurebera hamwe aho umugore ageze mu iterambere.

Abagore batishoboye bigishijwe imyuga, bahawe ibikoresho by’ubudozi ndetse n’abagaragaje imishinga yabo baterwa inkunga.

Yagize ati: “Icyo tugamije ni ukugira ngo buri wese agire uruhare mu kwikura mu bukene muri gahunda y’uburyo burambye ifasha abaturage kwikura mu bukene kugira ngo umugore atere imbere, ateze imbere umuryango ndetse n’igihugu muri rusange”.

Akomeza avuga ko imyaka 30 ishize umugore wa Kicukiro ahinduye imyumvire. Ati: “Abagore baratinyutse bava mu rugo, bakura amaboko mu mifuka bakumva ko bagomba gufatanya n’abo bashakanye guteza imbere urugo”.

Yankurije Rose umwe mu bagore bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kicukiro, yishimira akazi akora nyuma y’igihe yamaze afite inzozi zo kwibona ari umwe mu bagira uruhare mu gusigasira umutekano.

Ashima imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumye umugore na we agira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye afatanyije na basaza be.

Mukandahiro Hydayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko abagore bo muri uyu murenge bishimira ibikorwa by’iterambere bagezeho n’ubuzima bwiza bafite mu myaka 30 ishize.

Akomeza agira ati: “Abagore barishimira ko bahawe ijambo, bagahabwa agaciro, bagahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye.

Barashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagira bati mu by’ukuri watubereye urumuri rwo kugaragaza icyo dushoboye natwe ntituzagutenguha”.

Ahamya ko ibyo abagore mu Murenge wa Kicukiro bagezeho babikesha Perezida wa Repubulika na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ayoboye.

Akomeza agira ati: “[…] kuko mbere yaho nta munyarwandakazi washoboraga guhagarara nk’aho mpagaze uyu munsi, ntawashoboraga kuba yajya mu bucuruzi rero ibyo byose nta wundi tubikesha ni Perezida wa Repubulika kandi turamwizeza ko tutazamutenguha, tuzakomeza kumushyigikira no mu bindi bihe biri imbere, tuzakomeza gushyigikira no gusigasira ibyo twagezeho”.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, abagore Umunani baremewe bahabwa imashini zidoda n’amafaranga y’igishoro abandi Batandatu buri wese ahabwa 100,000 Frw kugira ngo imishinga yabo irusheho gutera imbere.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Kicukiro, Patrick
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat
Sudi Kiwanuka, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza abandi ibyishimo by’abagore ku munsi wabo
Bagize umwanya w’ubusabane bishimira ko basubijwe agaciro
Bakase umutsima mu rwego rwo kwishimira imyaka 30 umugore amaze asubijwe agaciro
Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro
Abagore bafatanya na basaza babo mu Rwego rwunganira Akarere mu Mutekano bifatanyije na bagenzi babo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore
Abagore bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kicukiro bishimira imiyoborere yatumye na bo bagira uruhare mu gucunga umutekano
Bacinye akadiho karahava

Amafoto: Uwamariya Cecile

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE