Icyuho cy’ababaruramari b’umwuga cyavugutiwe umuti

Mu Rwanda harabarurwa Ababaruramari b’umwuga basaga 1000 bari ku isoko ry’umurimo. Ni mu gihe hari icyuho cy’ababarirwa mu bihumbi 10 nkuko byatangajwe n’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR). Ku rundi ruhande, iki kibazo cyavugutiwe umuti.
Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya ICPAR n’Ikigo CHANCEN International Rwanda gitera inkunga uburezi cyane cyane ubw’abakobwa.
Kaminuza Umunani zemewe na ICPAR zari zihagarariwe mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Ni amasezerano ashingiye ku guteza imbere abiga amasomo yerekeye ibaruramari ry’umwuga.
Amin Miramago, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, yasobanuye ko amasezerano yasinywe agamije gufasha Abanyarwanda bashaka kuba ababaruramari b’umwuga.
Abanyeshuri bose bashaka kwiga amasomo ya CAT na CPA kuva mu kwezi kwa gatanu, bazajya bigira ku nguzanyo kandi batangire kwishyura ari uko babonye akazi.
Miramago avuga ko imbogamizi zari zihari ari ukutagira amafaranga ku buryo abanyeshuri bashoboraga kujya kwiga mu bigo bitandukanye bisanzwe bitegura ibizamini bya CAT na CPA.
Yagize ati: “Iki kibazo cyakemutse kuko CHANCEN International irimo gutanga inguzanyo.
Umwihariko w’iyi nguzanyo ni uko nta nyungu yo hejuru yishyurwa.
Yishyurwa ari uko umuntu arangije kwiga kandi yabonye akazi, hakiyongeraho kuba ahembwa amafaranga ari hejuru ya 80,000 Frw.
Ni ukuvuga ngo umuntu uhembwa amafaranga makeya ntabwo yishyura”.
ICPAR itangaza ko aya ari amahirwe adasanzwe, igasaba ababyeyi n’urubyiruko kwitabira iyi gahunda kugira ngo batazacikanwa.
Amafaranga yose CHANCEN International izabona izayashyira muri iyi porogaramu.
Ubuyobozi bwa CHANCEN International buvuga ko bufite hafi miliyoni 21 z’Amadolari y’Amerika bushaka gushyira muri iyi porogaramu.
Bwifuza kandi ko bushaka kuva kuri miliyoni 21 z’amadolari bukagera kuri miliyoni 40 azatangwa nk’inguzanyo ku banyeshuri.
Prof. Kabera Callixte, Umuyobozi wa East African University, ahamya ko aya masezerano agiye gukemura byinshi birimo kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga.
Yagize ati: “Iki ni igisubizo kuko abantu batinyaga kubyiga, icya mbere cyo batinyaga ko bihenze. Ubu rero ubushobozi burabonetse bagiye kwitabira kwiga”.
Dr Mukamusoni Dariya, Umuyobozi w’Ishuri rya Kibogora Polytechnic, avuga ko ubushobozi bwo kwishyura amashuri biruhanya kuko ngo hari abishyura bagera hagati bakava mu ishuri kubera kubura amafaranga.
Ati: “Kubona ICPAR yafatanyije na CHANCEN kugira ngo bafashe abanyeshuri barimo kwiga, ni ikintu cyiza cyane”.
Ubuyobozi bwa ICPAR bwavuze ko mu gihe cy’imyaka 5 ikibazo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, kizaba cyakemutse.


Amafoto: Uwamariya Cecile
Vincent N says:
Werurwe 17, 2024 at 9:52 pmMuduhe link muri chancern dutangire dukore application
NIYITEGEKA.DANIEL says:
Werurwe 20, 2024 at 3:00 pmumuntu wize hanze akaba afite transcript na to whom, ariko atarakora graduation, nawe mushobora kumwandika. murakoze
UWISANZE Benilde says:
Gicurasi 6, 2024 at 6:51 amMuraho neza nashakaga kubaza niba gutangira gukora application byaratangiye murakoze
Murekatete denyse says:
Werurwe 21, 2024 at 10:18 pmMbanje kubashimira byumwihariko kubwiki giyekerezo, ikibazo mfite ndabaza ese nkumuntu wari waratangiye kuyiga cyakibazo cyubushobozi buke cyaza akabihagarika azakomereza Aho yarageze cg nugutangira bundi bishya?? Akaba afite card igaragaza ko yigaga??
NIYITEGEKA.DANIEL says:
Werurwe 28, 2024 at 7:47 amumuntu wize hanze akaba afite transcript na to whom, ariko atarakora graduation, nawe mushobora kumwandika. murakoze
Ernestine uwiringiyimana says:
Mata 4, 2024 at 10:17 pmMurakoze gutekereza kubize icungamutungo none twabazaga baduhe link dutangire gukora apply kuko twarabyifuje kuyiga biranga ubwo mutwemereye ubufasha tubaye tubashimiye dukeneye information then tukaza kwiga thanks