Gakenke: Abagore ntaho bahejwe barashoboye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abagore bo mu Karere ka Gakenke barashoboye Kandi bagira uruhare mu iterambere.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga, Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Yagize ati: ” Umugore ni umuntu ushoboye kandi ufite uruhare mu iterambere, abagore barigezeho muri gahunda zinyuranye harimo imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza”.

Insanganyamatsiko igira iti ” Umugore mu Iterambere”.

Muri ibyo birori habaye kandi igikorwa cyo kugaburira abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, haremewe abatishoboye ibiribwa bitandukanye n’ibikoresho by’isuku hanorozwa inka muri gahunda ya Girinka.

Visi Meya Uwamahoro yasabye abagore kurwanya igwingira ry’abana bato, kwimakaza umuco w’isuku, gukomeza kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere no kugana ibigo by’Imari.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE