Kudakoresha ikoranabuhanga bidindiza umugore mu buhinzi

Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hakenewe ko bakoresha ikoranabuhanga kuko ngo kutarikoresha ari kimwe mu bidindiza ubuhinzi.
Ingabire Josiane wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, avuga ko abagore hari ubwo bibera mu rugo ntibahaguruke ngo bajye gushaka amafaranga.
Abakora ubuhinzi bibasaba ko bakoresha ikoranabuhanga mu gihe bamaze kubona umusaruro bityo rikabafasha mu kwizigama bidasabye ko bajya kuri banki.
Ati: “Mu gihe dukeneye inguzanyo, twakoresha ikoranabuhanga tugahita tuyikura kuri banki ku buryo butworoheye, tukagura inyongeramusaruro n’imbuto ku gihe, ibyo byaba ari igisubizo cyihuse ku buhinzi dukora”.
Yabaragiye Appolonariya umuhinzi muri Koperative Tuzamurane ihinga ibigori mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko bo bakoresha ikoranabuhanga mu gutumiza ifumbire kuri nkunganire ya Leta kandi bakishyurira igihe.
Ibi ngo bituruka ku kuba barashoboye kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.
Akomeza agira ati: “Tubonye telefoni twajya tubasha koherezanya amafaranga bitatugoye aho kugira ngo umuntu agombe gutega ajya kuri iyo banki”.
Bashimiki Jean Pierre, umuhinzi wo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko imbogamizi ku muhinzi ari ukubona igishoro ashyira mu buhinzi kuko hari igihe aba adafite ifumbire.
Ati: “Iyo umuhinzi afite ifumbire akagira amafaranga yo guhingisha, burya umuhinzi atera imbere. Mu gihe naba ntakoresheje ikoranabuhanga mu gutumiza ifumbire cyangwa imbuto byangora guhingira ku gihe”.
Shema Placide, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Opportunity International mu bihugu bikoresha igifaransa muri Afurika, avuga ko bakorana n’amabanki kugira ngo bafashe abahinzi gutera imbere.
Bafasha abahinzi kubona inyongeramusaruro zihendutse ndetse n’amahugurwa abafasha kuzamura umusaruro ku hantu hato hashoboka.
Agira ati: “Mu buhinzi abagore bafite ubutaka bunini ariko bigaragara ko badafite umusaruro mwinshi, impamvu ibitera ni yo tugomba kureba.
Ntabwo bafite ubumenyi buhagije mu kumenya gukoresha ubutaka ngo babubyaze umusaruro mu buhinzi.
Ntibafite amafaranga ahagije kugira ngo bagure inyongeramusaruro ariko dukorana n’amabanki kugira ngo aborohereze, abagabanyirize ibiciro bagere kuri izo nyongeramusaruro zihendutse bityo babashe kuzamura ubuhinzi bwabo no gutera imbere”.
Sabine Abewe Hategekimana, Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku bu buhinzi n’ubworozi, asobanura ko hari ibishobora gutuma umusaruro uba mukeya.
Ati: “Hari uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro, ukoresheje imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire.
Ubundi rero kugira ngo umusaruro ube waba mukeya akenshi ku bahinzi aba ari uko hatabayeho kubahiriza ibyo bisabwa; ni ukuvuga imbuto y’indobanure no gukoresha ifumbire”.
Mu imurikagurisha ry’Ubuhinzi ryabaye umwaka ushize, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abahinzi n’aborozi kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro ubukomokaho.


