Uko Kigali yahinduye Dore Imbogo inzobe adakoresheje mukorogo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiransengiyumva Valentine umenyerewe cyane nka Dore Imbogo cyangwa Vava avuga ko ubuzima bwiza bw’i Kigali bwatumye aba inzobe adakoresheje amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo.

Vava yamenyekanye cyane anagirwa icyamamare n’indirimbo ye yakunzwe cyane yise Dore Imbogo, yatumye aba ikimenyabose.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri YouTube, Vava yamaganiye kure ibimaze iminsi bimuvugwaho, ko yaba yaritukuje.

Yagize ati: ” Ni ibisanzwe  buriya uko umuntu agenda aba muri Kigali aracya nta mukorogo, ahubwo uko ugira amahirwe yo kumara igihe kinini mu Mujyi, utagihinga cyangwa  utajya kwahira n’indi mirimo yo mu cyaro ugeraho ugasa neza.”

Yongeraho ati: “Hari umubyeyi wambwiye ngo akira akaruje (rouge) ujye wisiga nk’abandi bakobwa, akampamo impano, naho ubundi nikundira kariya kameze nk’amavuta gasanzwe kadapika, katagaragara, naho mukorogo sinjya nyikunda.”

Ngo kuba icyamamare Vava yabihuriyemo n’imbogamizi zitandukanye atari yiteze, kuko akimara kumenyeka yahuraga n’abantu benshi icya rimwe akubura uko atambuka.

Ati: ”Maze kuba umusitari, ngira gutya nkajya ku isoko nkabona nk’abantu 100, bakampuriraho bati tugurire, abandi ngo twifotoze, ubwo rero icyo gihe  ibyo utwaye hari igihe hazamo n’ibisambo, niba ari telefone uyifashe mu kiganza ukabona ntayo ugifite cyangwa se amafaranga. Mperutse kujya Kimironko sinamenya igihe ibihumbi bibiri byanjye byagendeye, nari ngiye kuyategesha moto.”

Agaruka ku bijyanye no kwiga indimi, Dore Imbogo avuga ko nta gahunda afite yabyo, kuko aho bizaba ngombwa ko azivuga azitwaza abasemuzi.

Ati: ”Ndacunganwa n’icyo ndarira ngo njye kwiga icyongereza, nindamuka ngiye guhura n’abakomeye nzitwaza abasemuzi reka nta gahunda mfite yo kwiga Icyongereza, cyakora mfite ukinyigisha nakiga. Ubwo rero ndaho no kubona icyo kurya ni kuri Mana mfasha, hakazamo ibyongereza, ntitukajye turushya Imana, dukwiye kuyishima uko turi, buri wese akanyurwa n’uko ari.”

Yongeraho ati: “Nta kongereza na gake nzi, rwose  kandi abantu mpura na bo bavuga ikinyarwanda baba ari abanyamumaro, Imana iyo ibona hari umugisha wawe ufitwe n’abazungu ntibura uko iwukugezaho, uhura n’umuzungu uvuga Ikinyarwanda.”

Vava aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise Oyeee yafatanyije na Lucky fire, ivuga ibigwi by’Umukuru w’Igihugu, ikanashishikariza Abanyarwanda kumutora, kuko ari we muyobozi ubereye u Rwanda.

Uretse indirimbo ye Dore Imbogo yanatumye amenyekana, Vava afite n’izindi ndirimbo zirimo Imihigo, Ingoma, Ni wowe nkunda yafatanyije na Kkhizo n’izindi.

Uretse kuririmba, Vava akunze no kugaragara mu bindi bikorwa bitandukanye, birimo Sinema, akaba n’umwe mu bantu bakunda gukora ibiganiro kuri YouTube ahanini biba bigaruka ku buryo abantu bakwiye kubaho banyuzwe n’uko babayeho, cyangwa uko bameze.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE