Perezida Kagame yakiriye intashyo za Perezida Samia Suluhu Hassan

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye intashyo za Perezida wa Repubulika y‘Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Ni intashyo yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, wari ugaragiwe n’itsinda ryaje rimuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Urwo ruzinduko rugamije kongera umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwa remezo.
U Rwanda na Tanzania byafashe intambwe zo kurushaho kongera ubutwererane mu nzego zinyuranye. Minisitiri Makamba, yavuze ko bagize uruzinduko rwatanze umusaruro.
Yagize ati: “U Rwanda ni umuturanyi wacu rukaba n’inshuti. Uruzinduko rwanjye hano rwashimangiye ukwiyemeza duhuriyeho mu kongerera imbaraga umubano wacu.”
Yavuze ko yashyikirije Perezida Kagame intashyo za Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, maze yishimira ko Perezida Kagame yanabahaye umurongo w’uburyo bwo kurushaho gusigasira umubano w’ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko kandi, Minisitiri Makamba yahuye na ba Minisitiri barimo uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire M. Paula, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse.
Makamba ati: “Twafashe ingamba zo kurushaho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo twiyemeje ubushize ndetse no gufatanya mu zindi nzego nshya.”
Yagaragaje ko hejuru ya 80% by’imizigo iza mu Rwanda inyura ku cyambu cya Dar es Salaam, aho mu mwaka ushize wonyine kuri icyo cyambu hanyuze ibicuruzwa bingana na toni miliyoni 1.4 z’imizigo ndetse na kontineri 63,000.
Yemeza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, akaba yijeje ko bazakomeza korohereza Abanyarwanda kugikoresha.
Yagaragaje ko bamaze gufungura ibiro by’Ikigo gishinzwe Ibyambu bya Tanzania i Kigali ndetse ngo bahaye u Rwanda ubutaka bwo kubakaho ibyambu byo ku butaka ahitwa Isaka na Kwala.
Yongeyeho kandi ko u Rwanda rukoresha ibikorwa remezo by’umuyoboro mugari w’itumanaho ku kigero runaka, ati : “Twiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe muri uru rwego kandi twiteguye kwagura ubu bucuruzi. Tanzania ni umufatanyabikorwa wa kabiri mu bucuruzi. Amahirwe yo kuba uwa mbere aracyahari, kandi tugiye kuyakoresha.”
Minisitiri Makamba yagarutse kandi ku kuba u Rwanda rwarashoye imari mu ruganda rw’amata ruherereye i Mwanza, aho biteganyijwe ko aborozi bazabona isoko ryunguka ry’amata yabo.
Yashimangiye ko baharaniye ko iryo shoramari rigera ku ntego, aboneraho no kwemeza ko ibihugu byombi biteganya gusinyana amasezerano y’ubutwererane mu buhinzi n’ubworozi muri Gicurasi 2024.
Yakomeje ashimangira ko impande zombi zemeranyijwe gufungura umupaka mu Karere ka Kyerwa mu Ntara ya Kagera, mu kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo.
Yashimye ubutumwa bwumvikana bahawe na Perezida Kagame washimangiye ko abaturage b’u Rwanda na Tanzania ari inshuti, abaturanyi n’abavandimwe bahujwe n’imiterere y’aho batuye, amateka n’umuco kandi ngo basangiye n’igeno.
Minisitiri Makamba avuga ko abaturage b’ibihugu byombi basabwa gukorera hamwe kugira ngo bahangane n’imbogamizi zibugarije kandi bagashyira imbere ibikorwa birushaho kunoza ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Ahamya ko umubano w’ibihugu byombi umaze igihe ari ntamakemwa kandi ngo ugenda urushaho kuzamuka ku yindi ntera.
Minisitiri Dr. Biruta amaze kwakira iryo tsinda, na we yavuze ko baganiriye ku mishinga ikomeje gushyirwa mu bikorwa irimo uw’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo ruzongera umuriro mu Karere.
Nanone kandi yashimangiye ko u Rwanda rubona Tanzania nk’umufatanyabikorwa w’imena mu bucuruzi, cyane ko ari cyo gihugu kiruha kugera ku Nyanja y’u Buhinde.

