Kicukiro: Indwara y’amayobera yamumazeho utwe, akeneye inkunga y’abagiraneza

Imyaka igera kuri ibiri n’igice irashize Nyiramwiza Jeanne w’imyaka 31 yivuza indwara y’amayobera yatangiye imeze nka malariya ariko birangira aguye muri coma (ataye ubwenge), ndetse n’ingingo zimwe ziragagara.
Nyiramwiza yashakanye na Habinshuti Martin w’imyaka 33, bakaba bafitanye abana 3. Kuri ubu basigaye iheruheru kuko mu kwivuza bagurishije inzu ebyiri bari bafite n’ibindi bibanza kugira ngo uyu mubyeyi abone ubuvuzi.
Ubu bakomeje gusaba abagiraneza ngo babafashe kuko ubushobozi bwabo bwarangiye, mu gihe abaganga babahaye icyizere cy’ubuvuzi ashobora gukorerwa umubiri n’ubwonko bukongera gukora neza.
Imvaho Nshya yasuye uyu muryango mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, mu Mudugudu w’abimuwe i Nyarutarama bajyanwa mu Busanza.
Yasanze uwo mugore atakibasha kuvuga ndetse n’igice kimwe cy’umubiri we cyaragagaye kuva ku mutwe kugera ku maguru, ivugana n’umugabo we Habinshuti.
Habinshuti yemeje ko uburwayi bw’umugore we bwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2021, bakeka ko ari Malariya hanyuma bamujyana kumuvuza mu kigo nderabuzima kibegereye kuko bakekaga ko uburwayi budakomeye.
Yahise agwa muri koma maze bamwihutana ku Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, uburwayi bugenda bukura.
Ati: “Twamazeyo iminsi ibiri, uwa gatatu tuzi ko bari budusezerere, bigeze ku mugoroba ahita aba paralysée (kugagara) igice kimwe. Ubwo i Masaka babonye ko nta bundi buvuzi badukorera batwohereza ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe kumukorera iyakuramyakura (Physiotherapy) bamugorora imitsi kuko ni ho hari hatwegereye.”
Avuga ko kuva ubwo batangiye kugorwa n’ubuvuzi amafaranga abashiraho, kuko bakoreshaga ubwishingizi bwa Mituweli ariko indwara ikomeza gukomera ku buryo byageze aho ibitaro bya Leta bitashoboraga kumuvura bamujyana mu by’abikorera.
Habinshuti ati: “Yari nk’umwana ari uguterura nkodesha imodoka ahantu hose nkayikoresha nkayirirwana. Ubwo i Kanombe ku bitaro barambwiye ngo akeneye ‘reflexology’ ni ukunanura umubiri wose nyine n’ubwonko, na ‘aromatherap’y ni uburyo bakora ngo byari kumuvura mu mihumekere.”

Akomeza avuga ko ubwo burwayi bwakomereye uwo bashakanye ndetse mu bitaro bya Leta ntaho babivura, atangira kwivuza mu bitaro byigenga.
Ati: “Nagiye mu bitaro byigenga, bambwiye ko ari ibitaro byigenga bamuvura, nkamujyana bihenze. Twajyagayo gatatu mu cyemweru, buri cyumweru mu gihe cy’ukwezi nishyuraga ibihumbi birenga 300, ubu ntabariyemo n’ibyo bantegekaga, nko kugura imiti, imyunyu ituma amagufwa akomera, hari n’indi miti bambwiraga ko yunganira umubiri nk’inyongeramirire.”
Habinshuti avuga ko yakomeje kugerageza kuvuza uwo bashakanye ariko acibwa intege n’uko imitungo bari bafite yamushizeho, ubu akaba yarabihagaritse.
Yavuze ko imitungo bari bafite irimo amasambu, inzu ndetse n’ubucuruzi bw’imyenda umugore yakoreraga mu mujyi rwagati babigurishije ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ati: “Nari mfite inzu mu Karere ka Karongi ndagurisha, hari iyo twari twarubatse mu Nzove njye n’umufasha wanjye na yo turayigurisha ngo turebe ko twakomeza kuvuza. Naravugaga ngo ejo n’ejobundi yakira tugashaka n’ibindi kuko yacuruza imyenda mu mujyi.”
Avuga ko amaze gutanga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 7, ubuzima bukaba bumuremereye cyane kuko agomba kwita kuri uyu bashakanye no ku bana babo aho umukuru afite imyaka 13.
Uwo mugabo asaba umugiraneza wese wagira amafaranga yatuma akomeza kuvuza umugore we ko yamufasha, kandi ko abaganga bamubwiye ko umugore azakira mu gihe yazaba avuwe neza.
Uwagira icyo yafasha uyu muryango byaba ubujyanama ndetse no kubatera inkunga, Habinshuti avuga ko yiteguye kumwakira kuri telefoni 0785498658 ibaruye kuri Habinshuti Martin.



Jackson Lee says:
Werurwe 16, 2024 at 6:08 amOh sha nukuri nkabaturanyi uyumuryango ibyawubayeho byaraturenze nkabantu ntako batagize bakoze uko bari bashoboye ngo Nyiramwiza avuzwe. Ark noneho rwose nanjye ndabona hacyenewe ubufasha bwabandi uko bwaba bungana kose
gasarochantal says:
Mata 7, 2024 at 6:12 pmMana weeeeeee martin Sha you make me crying ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ warumugabo ushoboye warumuntu wumugabo wumwana mwiza Sha komera nukuri na madame wawe yarumubyeyi mwiza Sha ihangane cyane