U Burusiya: Putin yaburiye ibihugu by’Uburengerazuba gukoresha ibitwaro kirimbuzi

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yihanangirije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko bwiteguye gukoresha ibitwaro kirimbuzi mu gihe Amerika yakohereza ingabo muri Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu Putin yatangarije kuri Televiziyo y’u Burusiya ko Amerika iramutse ishyize ingabo muri Ukraine byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko byakongera amakimbirane.
Yongeyeho ko ingabo z’Abanyamerika ziramutse zikandagiye ku butaka bw’u Burusiya byaba bibi cyane.
Gusa akomeza agaragaza ko intambara yo gukoresha ibitwaro kirimbuzi bitihutirwa kuko ngo yasanze atari ngombwa ko zikoreshwa muri Ukraine.
Avuze ibi mbere y’amatora ho gato muri iki gihugu aho ateganyijwe ku ya 15-17 Werurwe ashobora kuzaha Perezida Putin indi myaka itandatu ku butegetsi.
Intambara yo muri Ukraine yateje ikibazo gikomeye mu mibanire y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi Putin aburira kenshi ko bishobora guteza intambara simusiga mu gihe byakohereza ingabo muri Ukraine.
Future and Experience says:
Werurwe 13, 2024 at 3:41 pmAriko amerika ishaka iki ? Bashaka
gukina
numuriro bamenyeko putini
adakina yubatse igisirikaadakina yubatse igisirikare
afite ibitwaro kabuhariwe zintambara amerika yeregukina numuriro.
Future says:
Werurwe 13, 2024 at 5:25 pmInama
Nagira
Amerika
Nibindibihugu
Bahuje
Umugambi
Wokohereza
Abasirikare
Muri
Ikirene
Uwomugambi
Bawufashehasi
Kuko
Ibintu
Muri ikirene
Byahita
Bihindura
Isura
Byahita
Bizamba
Intambara
Yahita
Iba
Isibaniro
Akomuge
Mutinya
Putini
Ufasha
Ibindi
Bihugu
Ibikoresho
Byintambara
Kandi
Arimuntambara.