Sudani:  Ingabo za Leta zasubije Radiyo na Televiziyo by’igihugu

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ingabo za Sudani zigaruriye icyicaro cya Radiyo na Televiziyo by’igihugu giherereye muri Omdurman, cyagenzurwaga n’ingabo bahanganye za Rapid Support Force (RSF).

Ikinyamakuru Sudan Tribune cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri Ingabo za Sudan ari bwo zatangaje ko zigaruriye iki cyicaro cyari cyarafashwe na RSF kuva intambara yatangira mu mezi 11 ashize.

Kuva intambara yatangira, ingabo z’igihugu na RSF barwaniye kugenzura umurwa mukuru wa Khartoum ndetse n’indi Mijyi byegeranye.

Nubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kasabye ko intambara yaba ihagaze mu gisibo gitagatifu cya   Ramadhan, Ingabo za Leta zabiteye utwatsi zivuga ko byakunda mu gihe RSF yava mu duce tw’abasivili yafashe.

Amakimbirane yatangiye muri Mata umwaka ushize nyuma yo kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Ingabo, Gen Abdel Fattah al-Burhan, n’Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, kubera kutumvikana kuri politiki yo gushyiraho ubutegetsi bw’abasivili n’ubwa gisirikare.

Amakimbirane kuva yatangira amaze kwimura abaturage babarirwa muri za miliyoni ndetse byateye n’inzara ikomeye mu gihugu, yanasize Khartoum mu matongo kandi atera  ubwicanyi bushingiye ku moko i Darfur n’ahandi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE