NST1: Ayinjijwe n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga yiyongereyeho 66%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu myaka irindwi ishize, amadovize u Rwanda rwinjiza avuye mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi yiyongereye ku kigero cya 66%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko amadovize yinjijwe yavuye kuri miliyoni zisaga 515 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2017-2018 zigera kuri miliyoni zisaga 857 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2022-2023.

Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko iyo ntambwe yatewe mu guharanira kugera ku ntego za Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1), binyuze mu gushakisha amasoko neza no kumenyekanisha ibyo igihugu gifite, kongera umusaruro n’ubuso buhingwaho, kongera ishoramari mu buhinzi n’ubworozi no guhugura abafatanyabikorwa.

Sandrine Urujeni, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB yagaragarije itangazamakuru ibyagezweho kuri buri musaruro w’ibihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ku birebana n’ikawa yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rwihaye intego yo kohereza ikawa yogeje neza ikava kuri 54% ikagera kuri 80% bingana n’inyongera ya 26%.

Mu mwaka wa 2022-2023, ikawa yogeje neza yoherejwe mu mahanga yari igeze kuri 78.3%, bivuze ko habayeho inyongera ya 24.3 uramutse ufashe 54% ugakuramo ingano y’iyoherejwe mu mahanga.

Ubuso buhinzweho ikawa na bwo bwariyongereye kuko intego yari iyo kuva kuri hegitari 37,500 bukagera kuri hegitari 40,000 ariko mu mwaka wa 2022-2023 ubuso bwari bugeze kuri hegitari 42,229 ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 105%.

Ku birebana n’icyayi, intego ya NST1 yari iyo kuva ku nganda 15 zitunganya icyayi zikagera kuri 19, ni ukuvuga inyongera y’enye, ariko mu mwaka wa 2022-2023 umubare w’inganda wari umaze kugera kuri 18, ni ukuvuga ko habaye inyongera ya 94.7%.

Ubuso buhinzweho icyayi na bwo intego yari ukuva kuri hegitari 26,879 zikagera kuri hegitari 32,800 none mu mwaka wa 2022-2023 ubuso buhinzweho icyayi bwari bugeze kuri hegitari 31,499 ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 96.03%.

Kubijyanye n’umusaruro w’icyayi, intego yari ukuva kuri toni 7 kuri hegitari imwe ukagera kuri toni umunani kuri hegitari, ariko mu mwaka wa 2022-2023 umusaruro kuri hegitari wageze kuri toni 6.8 kuri hegitari bikaba byaragabanyutseho 2.9% ugereranyije na 7 byo mu 2017, ariko kandi bikangana na 85% ugereranyije npo kugera ku ntego ya toni umunani kuri hegitari.

Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko igabanyuka ry’umusaruro w’icyayi ryatewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho n’imwe mu mirima y’icyayi yatembanywe n’imyuzure mu myaka yashize.

Uretse ibyo bihingwa ngengabukungu, intego zanagezweho no ku bindi bihingwa birimo indabo, imboga n’imbuto, ibinyamisogwe, ibinyampeke, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Ku birebana n’imboga, mu mwaka wa 2017-2018 zinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 12 z’amadolari y’Amerika, ariko mu mwaka wa 2022-2023 zinjije miliyoni zisaga 34 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ko ahayeho inyongera ya 179%

Ku mbuto, mu mwaka wa 2017-2018 zinjirije u Rwanda miliyoni 6.8 z’amadolari y’Amerika, ariko mu 2022-2023 zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 19 z’amadolari y’Amerika.

Amadovize u Rwanda rwinjiza avuye mu ndabo yavuye ku 4,159.75 by’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 7.9 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2020-2021, ariko biza gukomwa mu nkokora n’intambara y’u Burusiya na Ukrraine aho amasoko yahungabanye cyane amadovize yinjira agabanyuka ku kigero cya 57%.

Byatumye mu mwaka wa 2022-2023 ayinjijwe n’imbuto agera ku 4,535,222 bikaba ari byo byatumye umuvuduko w’ubwiyongere bw’amadovize yinjizwa mu ndabo na wo ugera ku 9.03%.

Ku birebana n’ibireti, amadovize byinjiza yavuye kuri miliyoni zisaga 3.7 z’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 5.4 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 45.44%,

Ibindi bihingwa bisigaye muri rusange byinjije amadovize yavuye kuri miliyoni 331 z’amadolari y’Amerika, agera kuri miliyoni zisaga 569.8 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 72%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE