Ubutabera bwunga buzakemura umubare w’imanza

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyamategeko bateraniye mu mahugurwa arimo abera mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera, Rwanda Bridges to Justice (RBJ) n’Urugaga rw’Abavoka.

Agamije guha ubumenyi buhagije Abavoka ku bijyanye n’ubutabera bwunga.

Ni amasezerano akorwa hagati y’uregwa yunganiwe n’umwavoka n’ubushinjacyaha barangiza bakayageza imbere y’umucamanza kugira ngo ayemeze.

Byagarutsweho na Ruzindaza Eric ushinzwe ikurikiranabikorwa muri RBJ, ejo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 mu mahugurwa y’abanyamategeko arimo abera muri Kigali Convention Center.

Avuga ko biyemeje gufatanya na Leta mu bikorwa byo kubaka ubutabera bunoze mu Rwanda.

Yakomoje ku bantu benshi bagenda bagafungwa ko bigira ingaruka ku gihugu.

Ati: “Bitwara umutungo munini wa Leta mu rwego rwo kugira ngo bite kuri abo bantu benshi cyane baba bari mu magororero, ikindi binahungabanya na sosiyete muri rusange”.

Aha ni ho RBJ yahereye ishyigikira gahunda y’ubutabera bwunga.

Avuga ko ubwumvikane bw’urega n’uregwa abanyamategeko babigiramo uruhare rukomeye cyane.

Ubwumvikane bufite inenge buruta urubanza rwagenze neza akaba ari yo mpamvu bahisemo guhugura abanyamategeko kugira ngo itegeko baryumve kimwe ku bijyanye n’ubutabera bwunga.

Nkundabarashi Moïse, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka, yabwiye Imvaho Nshya ubutabera bwunga burimo inyungu ku mpande zombi aho uwemera icyaha ashobora kubona ibihano bigabanyije akamara igihe gito ari muri ibyo bihano.

Uwakorewe icyaha aba afite ubushobozi bwo kubona ubutabera mu gihe cyihuse ndetse akaba yabona indishyi zisabwa n’amategeko.

Agira ati: “Ibyo bintu bituma ubutabera bwihuta, urubanza rwagombaga kumara nk’imyaka 5 cyangwa 10 rukaba rushobora gukorwa mu gihe gito cyane kitarenze icyumweru, ibyo rero bikihutisha imanza, bikagabanya ibirarane bigatuma abantu babona ubutabera mu gihe cyihuse”.

Ni gahunda barimo mu rwego rwo gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Ubutabera mpanabyaha byemejwe na Leta y’u Rwanda.

Kuva iyi gahunda yatangira hamaze gukorwa imanza n’amadosiye asaga ibihumbi 5.

Ati: “Turifuza ko uyu mwaka w’ubutabera warangira nibura tumaze kugera ku bihumbi 10. Ibyo ni umusanzu ukomeye cyane kugira ngo na ya mibare dufite y’abantu bari mu igororero igende igabanyuka kandi abantu babone ubutabera batagombye gutegereza igihe kirekire cyane”.

Gahunda iracyarimo imbogamizi kuko ngo ntiritabirwa n’impande bireba ku rwego rwifuzwa.

Ku rundi ruhande, imibare yavuzwe n’umubare w’imanza ziri mu nkiko ntabwo ihuye bityo ngo hakenewe ubutabera bwunga.

Mu gihe mu mwaka haba hakozwe dosiye ibihumbi 10, mu myaka iri imbere bivuze ko ngo hazaba hakorwa amadosiye nibura ibihumbi 20 mu mwaka.

Amafoto: Ishimwe Cedric

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE