U Rwanda na Tanzania baganiriye ku mishinga y’ishoramari

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania byagaragaje ubushake bwo kurushaho kunoza umubano n’ubushuti nk’ibihugu by’abaturanyi, bikomeza kwimakaza ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu mishinga y’ibikorwa remezo bihuriyeho.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Mu biganiro bagiranye, ba Minisitiri bombi n’amatsinda abagaragiye bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo n’imishinga ibihugu bihuriyemo mu ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.
Minisitiri Dr. Biruta Vincent, yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo kurushaho kwimakaza umubano urambye na Tanzania, kandi abaturage b’ibihugu byombi bakawungukiramo.
Yagize ati: “Ni inzozi zacu gukomeza gusigasira umubano mwiza wa kivandimwe dufitanye binyuzew mu kongera ubucuruzi, bikajyana n’icyizere cyo gukomeza gusarura imbuto zitangwa n’ubufatanye bufite inyungu nyinshi dufitanye mu by’ubukungu.
Yakomeje agira ati: “Uretse kongerera imbaraga oterambere ry’ubukungu, uyu mubano ushingiye ku bucuruzi wongerera imbaraga umubano wa kivandimwe uhuje ibihugu byacu byombi.”

U Rwanda na Tanzania byiyemeje gufatanya mu kwimakaza iterambere ry’ubukungu no kunoza imikorere y’Umuhora wo Hagati ibihugu byombi bihuriramo mu bucuruzi.
Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nab wo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.
Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2021, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaza muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika, mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika
Hari kandi n’imishinga y’ibikorwa remezo ibihugu byombi bihuriyeho, aho mu 2018 ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi ndetse hanasinywa amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532.
Ni umushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6 z’amadolari y’Amerika, hakaza n’umushinga bisangiye w’urugomero rwa Rusumo rwitezweho gutanga Megawatt 80 zizasaranganywa hagati y’ibihugu bitatu birimo u Rwanda na Tanzania.

