Kicukiro: Hakomeje ibikorwa byo kuvanaho inzu zubakwa mu kajagari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abahanga bavuga ko kimwe mu bituma habaho Umujyi ukeye kandi utoshye, bisaba ko hafatwa ingamba zo kwirinda akajagari ako ari ko kose hagamijwe guteza imbere isuku. Ibi bijyana n’uko Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo gukumira abubaka mu kajagari, ababirenzeho hagafatwa umwanzuro wo kuvanaho akajagari.

Ni mu gihe hirya no hino mu Turere tugize Umujyi wa Kigali dukomeje ibikorwa byo kuvanaho utujagari nyuma y’igenzura ryakozwe n’abakozi bashinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, mu Murenge wa Niboye, mu Kagari ka Niboye, mu Mudugudu wa Kigabiro, inzego z’ubuyobozi, Polisi n’Urwego rw’umutekano rwunganira Akarere (DASSO) DASSO zazindukiye mu gikorwa cyo gukuraho inyubako yubatswe mu buryo bunyuranyije n’Amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwabwiye Imvaho Nshya ko Ayinkamiye Dative utuye mu Murenge wa Niboye ari naho yubatse mu Kagari ka Niboye, mu Mudugudu wa Kigabiro, yasabwe kwivaniraho akajagari akabyanga bityo hafatwa umwanzuro wo kuvanaho ibyo yubatse.

Ni nyuma y’aho hakorewe ubugenzuzi bugasanga Ayinkamiye yarubatse mu muhanda.

Amakuru Imvaho Nshya itashoboye kugenzura, n’uko inzu yaje gukurwaho ariko bigoranye kubera akavuyo k’abaturanyi b’uwavaniweho akajagari.

Akarere kafashe umwanzuro wo kuvanaho akajagari kandi ikiguzi cyabyo kikazishyurwa na nyir’inzu nkuko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abiteganya.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE