Icyiciro cya 1 cyo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera kizasoza muri Nyakanga 2024

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko imirimo y’icyiciro cya mbere cyo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, izarangira muri Nyakanga uyu mwaka.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, ubwo yasobanuraga ibijyanye na politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange byerekeranye no gukuraho nkunganire Leta yajyaga itanga muri urwo rwego.
Yakomoje no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, agaragaza aho imirimo yo kucyubaka igeze.
Yagize ati: “Ikibuga cyari kigabanyijemo imirimo mu buryo bubiri, hari imirimo yo hasi n’imihanda indege zikoresha zihaguruka cyangwa zigwa na za parikingi, imihanda y’imodoka n’ikoreshwa n’abanyamaguru n’ibindi kizarangira muri Nyakanga 2024. Ikindi cyiciro ni icyo guhagarika inzu n’izindi nyubako nacyo kizahita gitangira muri uko kwezi kwa Nyakanga.”
Ku bijyanye n’icyiciro cya kabiri yagize ati: “Icyiciro cyo kubaka ibikorwa remezo bihagaze, ni ukuvuga inzu, cyo kizahita gitangira mu kwezi kwa Karindwi.”
Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, kitezweho ko kizafasha u Rwanda kuba ku isonga mu ngendo zo mu kirere ku Mugabane w’Afurika, Qatar Airways ikazaba ifite imigabane ingana na 60%.
Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130 ndetse isozwa ry’imirimo y’icyiciro cya mbere kizaba, kizaba kibasha kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.
Mu cyiciro cya kabiri bwo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abagenzi miliyoni 14 ku mwaka ndete no kwakira imizigo ifite uburemere nibura bungana na Toni 150 ku mwaka.

Kiz says:
Werurwe 14, 2024 at 6:25 pmInkuru zitagira amafoto wapi pe,mwatweretse aho icyo kibuga kigeze cyubakwa