Nyuma y’imyaka 7 hari uruganda rumwe, icyanya cya Musanze cyakiriye izindi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Icyanya cyahariwe Inganda cya Musanze kimaze imyaka 7 kibamo uruganda rumwe gusa rutunganya sima, kuri ubu cyatangiye kunguka izindi nganda  zije mu gihe abaturage bamaze igihe binubira kuba guteza imbere iki cyanya byaradindiye.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Uruganda Prime Cement Limited yashoye miliyoni 109 z’amadolari y’Amerika mu kubaka uruganda rwa sima muri icyo cyanya cy’inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze.

Icyiciro cya mbere cy’urwo ruganda gifite ubushobozi bwo gukora toni miliyoni 1.9 cyatangiye gukora muri Kanama 2020, ariko kugeza uyu munsi urwo ruganda ni rwo rwonyine rukorera muri iki cyanya.   

Kuri ubu hari kubakwa uruganda rw’imyenda  rw’umushoramari wo mu gihugu cy’u Bushinwa, abaturage bakaba bishimira ko batangiye kubona imirimo muri ibyo bikorwa by’iterambere.  

Kalikumutima Martin wo mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi, yagize ati: “Imyaka igiye kuba umunani hano hari uruganda rumwe rwa sima bita Prime Cement, twifuza rero nk’uko uyu Mushinwa atangiye kubaka uru ruganda rw’imyenda tukaba turimo kubonamo akazi,  n’abandi bashoramari bahubaka baza ku bwinshi bakahubaka.”

Kalikumutima akomeza avuga ko nyuma yo kubaka ziriya nganda zinyuranye muri kiriya cyanya bazahungukira byinshi cyane mu iterambere.

Ikibanza kigiye kubakwamo uruganda rw’Abashinwa rukora imyenda

Yagize ati: “Turamutse tubonye inganda zije gukorera hano abana bacu bazabonamo akazi, inzu zacu zizabona abapangayi, kandi tuzakora n’ubushabitsi kuko ahageze inganda iterambere riba ryahasesekaye.”

Mukankubito Imaculee avuga ko igihe icyo cyanya kizaba gikoreshwa ibyo cyagenewe neza bizabaha umutekano kuko ubu hari ubwo umuturage anyura muri ibyo bisambu akaba yakwamburirwamo.

Ikindi ngo n’abahingamo kuri ubu baronesherezwa kandi ntibabe bizeye ko bazasarura. Icyizere cy’inganda zatangiye kubakwamo cyafashije abaturage kumva ko n’abandi bazaza kuhashora imari.

Yagize ati: “Kubera idindira ry’igikorwa cyo kubaka iki cyanya cy’inganda twahuriragamo n’umutekano muke. Nk’abava i Musanze mu mujyi bataha mu Byangabo banyuramo, hari ubwo rero uba uri wenyine ugahura n’abashumba bakakwambura, abahingamo na bo baba bazi ko ari ejo ari n’ejobundi bakurwamo imyaka yabo ikangizwa. Leta nishyireho igihe ntarengwa iki cyanya kibyazwe umusaruro bikwiye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo busanga kubaka muri kiriya cyanya bigenda biguruntege ariko  kandi ngo bakaba bashishikariza abashoramari kwitabira kugishoramo imari.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati: “Biragaragara ko abashoramari batitabiriye uko bikwiye gushora imari muri kiriya cyanya, ariko kuri ubu haragenda hazamo bamwe buhoro buhoro nk’ubu harimo umushoramari w’Umushinwa  arimo kubakamo uruganda rw’imyenda.”

Yavuze ko ku bufatanye na RDB abashoramari bazafashwa kubona ibyangobwa byo kubaka, ndetse ko buri wese yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ahawe ikaze mu gushora imari muri iki cyanya kugira ngo abaturage babone akazi.

Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze kiri ku buso bwa hegitari  167.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE