Leta y’u Rwanda yakuyeho Nkunganire yashyiraga mu ngendo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ku rundi ruhande ariko, iyo nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izagumaho ariko ishyirwe mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kuri uyu Kabiri tariki 12 Werurwe 2024.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’intumwa za Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu mwaka wa 2020 byabaye ngombwa ko u Rwanda rufata ingamba zirimo gutanga nkunganire mu kwishyura bisi. Zari ingamba zo mu gihe cya COVID-19.

Nkunganire muri Taransiporo ntabwo yahise ivanwaho kuko hari ubuke bwa bisi ndetse na serivisi zahabwaga abagenda muri bisi zitari zinoze.

Ku ikubitiro Leta yahise igura bisi 200, icyo ni ikintu cyiza cyabayeho kandi n’ikibazo cya bisi kiba kirakemutse nkuko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore abivuga.

Ati: “Ni muri urwo rwego habayeho amavugurura mu Mujyi wa Kigali abantu n’ibigo 18 bahawe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Buri muhanda ujyamo abantu babiri cyangwa barenze”.

N’abandi babyifuza bafunguriwe amarembo.

Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hari ibigo 14 n’abantu 4 ku giti cyabo batsindiye gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bikazarushaho kwihutisha serivisi.

Ibibazo bikomeye byari bibangamiye ingendo mu Mujyi wa Kigali byaragabanyutse.

Nkunganire yo kwishyurira umuntu itike izagumaho, kunganira abahinzi n’aborozi ndetse no kugaburira abana ku ishuri bizakomeza. Igiciro cyo gutwara abantu muri rusange ntabwo cyahindutse.

Iyi politiki nshya iratangira kubahirizwa kuva tariki 16 Werurwe 2024.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atangaza ko hari bisi 500 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali hari imihora 7, Remera- Down Town, Kabuga – Rubirizi, Remera – Kacyiru n’ahandi.

Imirongo mishya izakorwamo na barwiyemezamirimo bazaboneka nka Remera – Freezone, n’ahandi.

Umuhora wa 2 uzakorerwamo ba rwiyemezamirimo 5. Kibaya – Kanombe – Down Town, Busanza-Nyarugunga- Remera, Masaka – Kabuga, Masaka – Rusheshe.

Kuva muri 2020, hatangiye gukoreshwa igiciro kivuguruye, ariko Leta ihita ishyiraho Nkunganire kugira ngo umugenzi akomeze gukoresha igiciro cyashyizweho mu 2018.

Umugenzi icyo gihe wakoraga ingendo zihuza Intara yemerewe kuguma kwishyura ibiciro byashyizweho mu 2018 byari bishingiye ku 21 Frw ku kilometero ku bajya mu Ntara na 22 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali.

Ubu uko bimeze, ni uko umuntu wese uteze imodoka, Leta imwishyurira hagati ya 40% na 50% by’ikiguzi cy’urugendo yaba agiye mu bice bitandukanye bya Kigali cyangwa mu Ntara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasobanuye ko Abaturage bazi ko nta gihombo kirimo mu gukuraho nkunganire kuko ngo amafaranga yashyirwaga muri nkunganire mu gutwara abantu, agiye gushyirwa mu zindi gahunda zo kuzamura imibereho yabo nko kugaburira abana ku ishuri, Girinka, mituweli n’izindi.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko igiciro cyashyizweho kigereranyije hashingiwe ku mikoro y’abaturage.

Yagize ati: “Guhera umwaka ushize ibibazo twagize bikomeye cyane ni ukutabona bisi bigatuma abantu birirwa bategereje, imirimo yabo na gahunda zabo zikahazaharira ku buryo Leta yakoze ibishoboka ngo dukemure ikibazo cya bisi no kuvugurura uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Abantu bararambirwaga bagashaka ubundi buryo bwo kugenda bubahenze kurusha igiciro cya bisi. Ubu rero igiciro kiragereranyije”.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE