Abacuruzi baraburirwa kwibwiriza gutanga fagitire ya EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA kirasaba abacuruzi kujya bibwiriza mu gihe umukiliya abaguriye bakamuha inyemezabwishyu ikozwe mu buryo by’ikoranabuhanga.
Komiseri wungirije ushinzwe ubugenzuzi bw’imiso Mbera Rukamirwa Emmy yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe mu gukoresha EBM hakirimo icyuho kandi gishobora guzibwa buri munyarwanda abigizemo uruhare.
Yagize ati: “Ndasaba abaguzi gutanga amakuru ku hantu baba badakoresha neza EBM kuko imbaraga zongerewe mu gukurikirana abacuruzi batayikoresha neza. Buri mucuruzi asabwa kwibwiriza agaha umuguzi fagitire ya EBM ikoze neza.”
RRA ku bufatanye n’izindi nzego batangije ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije kuzamura imyumvire ku ikoreshwa neza rya EBM.
Kugira ngo igikorwa cyo gutanga imisoro n’Amahoro kigende neza, bisaba uruhare rw’umucuruzi ndetse n’urw’umuguzi.
Buri mucuruzi arasabwa kwibwiriza gutanga fagitire ya EBM kuri buri muguzi wese kandi akabigira umuco kuko abatazabyitabira bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Buri muguzi nawe asabwa gutangira kwimenyereza gusaba fagitire kuri buri kintu cyose aguze ndetse no kwandikisha nomero ye ya telefoni kuri fagitire ye ya EBM kuko mu minsi iri imbere bazagenerwa ishimwe kuri buri fagitire basabye.