Ibisubizo mu mwuga w’Ubuforomo n’Ububyaza bifitwe na Leta z’ibihugu

Umuryango mpuzamahanga w’Abaforomo n’Ababyaza (ICN) utangaza ko Leta z’ibihugu zikwiye kongera umubare wabo ndetse n’ingengo y’imari ishorwa mu bikorwa remezo bakenera hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi nayo ikongerwa.
Byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi Itanu ahuje abaforomo n’ababyaza 80 baturutse mu bihugu 23 by’Afurika bikoresha icyongereza.
Ni amahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye amahugurwa baraganira ku kunoza akazi kabo no kurebera hamwe uko ibibazo biri mu mwuga wabo byakemurwa.
Howard Cotton, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abaforomo n’Ababyaza ku Isi (ICN), avuga ko inzitizi zigaragazwa n’abakora umwuga w’ubuforomo, Leta z’ibihugu muri Afurika ari zo zifite urufunguzo rw’ibisubizo byazo.
Yagize ati: “Umubare w’Abaforomo n’Ababyaza bari kuri uyu mugabane w’Afurika ni 3% y’abawutuye.
Ni mu gihe Umugabane w’Afurika utuwe na 17% by’abatuye Isi. Guverinoma z’Ibihugu zikwiye guhugura Abaforomo ku rwego ruhagije kandi kinyamwuga kugira ngo iki kibazo gishobore gukemuka”.
Avuga ko hari amahirwe menshi yo kubona akazi ariko ngo igikenewe cyane ni ukubigisha kuko iyo babonye ubumenyi batanga ubuvuzi bwiza kandi bagakora bishimye.
Perpetual Ofori Ampofo, Perezida w’Abaforomo n’Ababyaza muri Ghana, yabwiye itangazamakuru ko kutagira ibikoresho no kutabona imiti ihagije mu gihe bavura abarwaye na byo biri mu bibazo bahura nabyo.
Akomeza agira ati “Ndetse hari n’ibibazo by’abakoresha aho rimwe na rimwe amategeko ataturengera mu kongera ubumenyi, ibyo ni ibibazo rusange ndetse ugasanga abenshi nta n’ubunararibonye bafite”.
André Gitembagara, Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abaforomo n’ababyaza (RNMU), yavuze ko ikintu cya mbere gikomeye muri Afurika bakeneye ari ukwihaza.
Ati: “Urebye umubare w’Abaforomo n’Abaforomokazi dufite muri Afurika nabyo ubwabyo ni ikibazo noneho hejuru y’ibyo ngibyo, n’abacu dufite barimo baragenda, icyo ni ikintu tugomba kurebera hamwe kugira ngo tugabanye icyo cyuho gihari”.
Agaragaza ko Umuforomo umwe mu Rwanda yita ku mubare munini w’abaturage ugereranyije n’intego igihugu cyari cyarihaye.
Umuryango mpuzamahanga w’Abaforomo n’Abaforomokazi ku Isi ugizwe n’ibihugu 130, ukagira abanyamuryango basaga miliyoni 28. Mu Rwanda habarurwa Abaforomo n’Abaforomokazi bagera ku bihumbi 15.

Mukanduwamungu Donatha says:
Werurwe 14, 2024 at 6:30 amBatwigeho kdi ibyo bavugaho bishyirwe mubikorwa kuko higeze hafatwa umwanzuro wogufasha abakora umwuga bomucyaro ntakirakorwa.
Ikindi muruyu mwuga baratugora ngo licence ngo yataye agaciro kdi umuntu yarize avunika bakadusaba guhora twiga kdi harinibigo bikoraho abaforomo bacye rwose kuburyo uwomwanya wokwiga utaboneka kuko muma centre de sante menshi umuforomo akora anywa nijoro nokubona konje ntibyoroshye iyo ugize Imana ukaryama kubyuka baranga pe kubera umunaniro abahari rwose mutuvugire thx