Umuti w’amaso wa Tetracycline Eye Ointment wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’lkigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) bwatangaje ko bwahagaritse gukwirakwiza, gukoresha no kwinjiza mu gihugu umuti ukoreshwa mu kuvura indwara z’amaso witwa Tetracycline Eye Ointment ukorwa n’uruganda Angel Biogenic Private Ltd rwo mu Buhinde.

Rwanda FDA ivuga ko uwo muti wahagaritswe kubera ko n’uruganda  ruwukora rwawuhagaritse ku bushake nyuma yo kubona ko nomero zimwe na zimwe z’uwo muti zahinduye ibara.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Rwanda FDA yasabye abafite ububiko bw’imiti bose, amashami ya RMS Ltd yose, Farumasi ziranguza, abinjiza imiti mu Rwanda, Farumasi zidandaza cyangwa zicuruza imiti, amavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti  n’abakoresha imiti bose guhagarika gukoresha uwo muti.

Rwanda FDA yahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nomero zose z’uwo muti witwa Tetracycline Eye Ointment ukorwa n’uruganda rwitwa Angel Biogenic Private Ltd rwo mu Buhinde, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwaboneyeho gusaba abinjiza imiti mu gihugu bose, amashami yose ya RMS Ltd, farumasi ziranguza n’izidandaza imiti, amavuriro ya Leta n’ayigenga guhagarika gutanga no gukoresha nomero zose z’uwo muti.

Abinjije uwo muti mu Rwanda barasabwa gushyikiriza Rwanda FDA raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite mu gihe cy’iminsi 10 uhereye ku itariki y’ihagarikwa.

By’umwihariko, abarwayi barasabwa guhagarika gukoresha uwo muti by’umwihariko.

Icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No. 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho lkigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 2 n’icya 13; ndetse no ku mabwiriza No.:CBD/TRG/019 Rev-l agenga ihagarikwa ry’imiti itujuje ubuziranenge mu gika cyayo cya 6 n’icya 13.

Nanone kandi hashingiwe ku ibaruwa nomero MDSOL/051/02/2024 yo ku itariki ya 16 Gashyantare 2024 imenyesha ihagarikwa rya nomero zose z’umuti wa Tetracycline Eye Ointment bisabwe n’uruganda.

Hashingiwe kandi kuri raporo zitandukanye zakiriwe na Rwanda FDA zikemanga ubuziranenge bwa nomero zimwe na zimwe z’umuti wa Tetracycline Eye Ointment ukorwa n’urwo ruganda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE