U Rwanda rwizihije Umunsi wa Commonwealth uhuza ibihugu 56

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyije n’abaturage barenga miliyari 2.5 batuye mu bihugu 56 bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) mu kwizihiza Umunsi wa Commonwealth (Commonwealth Day).

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ahazaza huje ubudahangarwa hahuriweho: Guteza imbere ubukire duhuriyeho”, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ukitabirwa n’abahagarariye Ibihugu bihuriye muri uwo Muryango.

Kwizihiza uyu munsi  byajyaniranye n’ibikorwa byari bigamije kuzamura ubukangurambaga bwo kubaka ubudahangarwa rw’ibidukikije n’uburambe bw’umutungo kamere w’amazi.  

Abanyeshuri barenga 60 biga muri Kigali Parents School mu Mujyi wa Kigali, batemberejwe muri Pariki ya Nyandungu yashyizwemo imbaraga mu kubungabunga urusobe rwibinyabuzima.

Minisiriri Dr. Mujawamariya, yavuze ko kwibanda ku kwigisha abakiri bato no kwimakaza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye ari imwe mu nzira zo kongera imbaraga mu guharanira ubudahangarwa mu kubaka ahazaza hahuriweho.

Kuri uyu munsi Umwami w’u Bwongereza yijeje ibihugu bihuriye muri uwo Muryango ko azakora ibishoboka byose mu gukorana na bo baharanira iterambere.

Ubutumwa bw’Umwami Charles III yagarutse ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu bihugu byabonye ubwigenge ndetse n’ibyinjiye mu muryango guhera mu mwaka wa 1949, kuri ubu hakaba hizihizwa isabukuru ya 75 ya Commonwealth.

Agaruka ku nshingano ze muri Commonwealth, Umwami Charles yagize ati: “Mu byumweru bike bishize, nanyuzwe cyane n’uburyo mwantekerejeho mukananyifuriza gukira, nanjye nzakomeza kubakorera mu bushobozi bwanjye bwose bushoboka.

Yakomeje agira ati: “Nizera ko icyerekezo dusangiye ndetse n’ubushobozi bw’abaturage bacu bikiri bya bindi. Nta gushidikanya ko tuzakomeza gushyigikirana mu Muryango wa Commonwealth dufatanya, kandi tuzakomeza uru rugendo rw’ingenzi.”

Umwami Charles III amaze igihe arimo kuvurwa kanseri, bikaba bivugwa ko ubu agenda yoroherwa ari na yo mpamvu yiyemeje gukora akazi gashoboka katamusaba kugakorera mu bantu benshi.

‘Commonwealth Day’ ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri ku wa Mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe n’abaturage bose bo mu bihugu bihuriye muri uwo muryango muri Afurika, Asia, Karayibe n’Amerika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE