Dj Briane asanga amafaranga agura indabo aba yagiye arira

Umuvanzi w’imiziki Gateka Esther Briane uzwi cyane nka Dj Briane, avuga ko nubwo indabo ari ikintu cyiza, ariko kandi amafaranga aba yaziguze aba yagiye arira.
Yabivuze ubwo yatungurwaga n’imwe muri televiziyo zikorera kuri YouTube, ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, bakamugenera impano zitandukanye zirimo n’ururabo, nk’impano y’umukobwa wirwanyeho kandi akaba akora ibikorwa bifitiye abantu benshi akamaro kandi akabigeza no ku bandi.
Agikubita amaso ururabo, yahise abaza amafaranga yaruguze, bamusaba kurwihumuriza.
Ati: “Murakoze pe! Imana ibahe umugisha no kuba mwarabitekerejeho, ariko se aya mafaranga, kandi sha ururabo nkuru rurahenda ubu ntiruri muri za mirongo ingahe? Uyu mufungo wa Mana we, ubu mirongo 70 agiye arira, byibura se nimbitera mu rugo biragumamo? Ndabyuhira wenda rumare iminsi kuko turacyari mu cyumweru cyahariwe umugore.”
Ku rundi ruhande ariko ngo n’impano yashimishije DJ Briane, kuko ari ubwa mbere yari atekerejweho agatunguzwa indabo.
Yagize ati: “Umva ndagushimiye ni ubwa mbere mpawe ururabo, kuva navuka nta muntu urankorera siripurize (surprise), ntawe urampa impano (gift) nta munsi w’amavuko ndizihiza, mbayeho mbabaye, ibintu bijyanye n’umunsi w’ibyishimo ntabyo njya ngira. Uyu munsi ni bwo mbonye umuntu ampaye ururabo ku izina ry’Imana.”
Yanashimiye abamufashije kwakira abagore ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, kuko babiteguye batinze, kandi badafite amafaranga ahagije.

Yagize ati: “Twateguye igikorwa dutinze tubura amafaranga, ndashimira abitanze tubatunguye, ibaze kwaka abantu amafaranga ku wa Gatatu, kandi igikorwa kiri ku wa Gatanu, kandi iyo uteganya gusaba umuntu amafaranga uyamusaba kare, kuko nawe aba afite ize gahunda, ndashimira abantu bake batarenze umunani bitanze.”
Yongeraho ati: “Tubara amafaranga twari twateguye abantu 120 ariko haje abantu 150 wongeyeho n’abayobozi ubwo bari 160, abo bantu bose ntabwo twari twabateganyije ndashima itsinda dufatanya, batajya basinzira, bakeneye ko ibintu bigenda neza, kandi ndashimira Imana ko igikorwa twari twateganyirije abagore cyabaye ku munsi wa bo nyirizina.”
Dj Briane avuga ko nubwo byagoranye ariko yishimira ko batumiye abagore bakaboneka, bakabasha kuganira ku ruhare rwabo mu kurinda abana kujya ku mihanda.
Ati: “Ibi bimpa icyizere, niba umuryango wacu ushobora kwifuza kuganira n’abagore bakaza, twashakaga kubaganiriza ku kintu cyo gusezerana n’abo bashakanye mu mategeko, kuko twagiye tubona abana benshi bari ku mihanda ibirego byabo byose biza bivuga biti Mama yashatse umugabo ariko uwo mugabo arampohotera, papa yashatse umugore ariko uwo mugore arampohotera, kuko umwana nta burenganzira afite mu rugo.”
Dj Briane uretse kuba ari umuvanzi w’umiziki, ni umuyobozi akaba yaranashinze umuryango ufasha abana bo mu muhanda witwa La Perle, ari na wo waganiriye n’abagore bo mu Kagari ka Kimisagara, ku gikorwa cyo gusezerana n’abo bashakanye, kugira ngo abana bahabwe uburenganzira mu muryango.
Uyu muryango wabijeje ubufasha bwose mu bijyanye no gusa neza bakajya gusezerana imbere yamategeko bacyeye.
Dj Briane yavukiye muri Kenya, akaba ari umubyeyi w’umwana umwe, uvuga ko atigeze abaho mu buzima bwiza akiri umwana, bikaba ari byo byamuhaye kuba akunda kandi akita ku bana cyane, kugira ngo na bo batazabaho nabi.
