Rusizi: Habimana wari wariwe n’imvubu yitabye Imana

Habimana Jalibu bahimba Daniel wari wangijwe n’imvubu ku itariki ya 8 Werurwe 2024, akajyanwa mu bitaro bya Gihundwe byarangiye yitabye Imana.
Nyakwigendera Habimana wari utuye mu Mudugudu wa Gombaniro, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, wari wariwe n’imvubu ikamwangiza bikomeye ibice hafi ya byose by’umubiri, akagezwa mu bitaro bya Gihundwe, bigafata icyemezo cyo kumwohereza mu byisumbuyeho bya CHUB, yapfuye ageze muri Nyungwe atagejejwe mu bitaro yari yoherejwemo.
Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umuganga wari umuherekeje, ngo hafi saa saba z’amanywa ni bwo imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gihundwe yamujyanye, agenda atuje ariko bigaragara ko arushaho kuremba cyane kubera ubukana bw’ibikomere yari afite.
Bageze mu ishyamba rya Nyungwe, bagenze nk’ibilometero 2 gusa bakiritangira, babona arahindutse umwuka umushizemo.
Ati: “ Twahagaze ngo tumwongerere umwuka, dusanga byarangiye yapfuye, byari bibaye mu ma saa munani. Twahise tumugarura ashyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe mu ma saa kumi,hashize akanya gato umuryango we uza kumutwara aho biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryankana Ndayisaba Wellars, yabwiye Imvaho Nshya ko inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayimenye nimugoroba, ku wa 8 Werurwe, batangira imyiteguro yo kumushyingura nk’abaturanyi be, igisigaye kikaba ko ubuyobozi bw’Akagari bwuzuza inyandiko ijya ku Murenge,igakomeza kugera ku kigega cyishingira abariwe n’inyamaswa nk’izi, kugira ngo umuryango we uhabwe indishyi y’akababaro.
Yavuze ko atari ubwa mbere bikorwa kuko hari n’umusore imvubu yakomerekeje mu myaka ishize wo mu Kagari kabo, ku bw’amahirwe akirira mu bitaro bya CHUB, izo nyandiko zarujujwe arishyurwa. Akanizera ko n’uyu umuryango uzishyurwa bidatinze.
Gitifu yongeye gusaba abaturage kwirinda kujya koga, gukaraba cyangwa kuvoma mu migezi ya Rusizi, Rubyiro na Ruhwa, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi kuko haba harimo imvubu nyinshi, binagaragarira ku myaka yabo basanga zonnye.
Ati: “ Iyo hariho imvura nyinshi, amazi ariyongera imvubu nyinshi ziba zaravuye muri Tanganyika, zaraje muri iriya migezi, abaturage bakazibona rwose, barabizi zongera kugabanyuka mu bihe by’impeshyi kuko zisubira muri Tanganyika. “
Theodomir DUSINGIZIMANA says:
Werurwe 12, 2024 at 1:09 pmMbega Ibibazo Park ya Nyungwe yihanganishe abasigaye