Muhanga: Barasaba kwegerezwa ivuriro ry’ingoboka bakaruhuka ingendo

Abaturage batuye mu Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nganzo mu Mudugudu wa Kabingo baravuga ko bakora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Mata giherereye mu birometero birenga 5 bagasaba kwegereza ivuriro ry’ingoboka (Poste de Sante) hafi yaho batuye rikabavuna amaguru.
Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye n’Imvaho Nshya bayibwiye ko bakora urugendo ruri hejuru y’ibilometero birenga 5 bajya ku kigo nderabuzima cya Mata bakavuga ko urembye ashobora gupfira mu nzira ataragera ku ivuriro.
Musanabera Athanasie avuga ko bagorwa n’urugendo bakora bajya kwivuza i Mata kuko ari rurerure cyane ariko ubuyobozi burebe icyo bwabakorera.
Yagize ati: “Twebwe abaturage dutuye hano i Kabingo biratugora kugera ku kigo nderabuzima cya Mata kuko ni kure, ariko baduhaye ivuriro ryo kudufasha byakoroshya ingendo dukora”.

Gasana Aimable avuga ko iyo witemye wenda uhinga ushobora kugira ikibazo cyo kuvirirana bakaba bifuza ko bahabwa ahantu ho kubafasha kuko hari benshi bigora cyane.
Ati: “Nkatwe abahinzi tujya tugira impanuka zatuma twitema ariko ushobora kujya kwa muganga ukagerayo amaraso agushizemo ni yo mpamvu dusaba ko baduha akavuriro gato kuko hari abivura magendu kandi si nziza na gato”.
Karemera Ildephonse avuga ko umuntu urembye nijoro ashobora gushiramo umwuka kuko nta cyo wabona watega kugera ku kigo nderabuzima biratugora cyane badufashe batabare ubuzima bwacu.
Yagize ati: “Ntabwo bitworohere kuko iyo bigeze nijoro umuntu akakurwarana akaremba ashobora gushiramo umwuka kuko nta kintu wabona watega kandi kugera ku kigo nderabuzima biratugora kubera ko hari akagendo katari gato gashobora gutuma urembye abura ubuzima”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert ku butumwa bugufi yandikiye Imvaho Nshya yemeje ko ikibazo cy’aya mavuriro bakizi ariko ubu bigoye kuko n’ahari ntabwo abakozi bahagije kugira ngo bayiteho.
Yagize ati: “Iki kibazo cy’aya mavuriro turagifite henshi ariko turacyabanza kureba yuko n’ahari yakora agatanga serivisi ku baturage bacu ariko haracyari n’ikibazo cy’abakozi bo kwita ku baturage bacu. Ubu turi gukorana n’abikorera, n’ubu tuvugana hari amatangazo twatanze y’abashaka gukoresha aya mavuriro dusanzwe dufite, kimwe n’ aho handi hose zikenewe, nitubona abikorera hari icyo bizadufasha mu kugabanya ingendo abaturage bacu bakora”.
Kugeza ubu Akarere ka Muhanga gafite amavuriro y’ingoboka (Poste de Sante) 25 ariko agera kuri 19 nta bayakoreramo afite naho 6 amaze guhabwa abikorera.
