Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga witegura kuyobora AUC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024, yahuye na Raila Odinga, umunyapolitiki w’Umunyakenya ushaka kuyobora Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Aba bo bayobozi bahuriye mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ku rubuga rwa X byatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’inyungu z’Umugabane w’Afurika muri rusange.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Odinga w’imyaka 79 y’amavuko yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora AUC.
Icyo gihe yagaragaje ko yiyumvamo imbaraga zidasanzwe zo guteza imbere Umugabane w’Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko yamaze gutanga kandidatire ye, ndetse akavuga ko naramuka atowe azayobora neza kuko yigeze no kuba umuyobozi wihariye w’Umuryango w’Afurika Yunze (AU), ashinzwe iterambere ry’ibidukikije, imirimo yakoze kuva mu 2018 kugeza mu 2023.
Mu bindi Odinga yavuze ko azahangana na byo naramuka atorewe kuyobora AUC, hari ikibazo cy’urubyiruko rw’Abanyafurika bahora bararikiye kujya hanze y’Afurika gushakirayo akazi, biturutse ku bukungu bw’uyu mugabane bwifashe nabi.
Odinga yashimangiye ko namara kujya ku buyobozi azashyiraho ingamba zikomeye zo kubaka ubukungu bw’Afurika mu buryo butajegaje bugahora bwihagazeho mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Nk’umuntu uharanira ukwigenga kw’Afurika ntekereza ko uyu mugabane ushobora kwizerwa birushijeho, dukwiye ibyiza biruta ibyo dufite.Tugomba gushaka uko twabyaza umusaruro imitungo kamere yose dufite mu kwihutisha iterambere ry’umugabane wacu”.
Kugeza ubu, Odinga yemejwe ndetse anashyigikiwe na ba Perezida batandukanye barimo William Ruto Perezida wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria.
Umwanya w’umuyobozi wa AUC uzatorerwa mu mwaka utaha, aho uwari usanzweho, Moussa Faki azaba arangije manda ye ya kabiri.
Umuyobozi wa AUC akora nk’Umuyobozi Mukuru akaba n’uhagarariye amategeko muri AU, agenzura ibibazo by’ubuyobozi n’imari, guteza imbere intego za AU, no gukorana n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.
Hagati aho ariko n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Somalia, Yusuf Adam na we azahatana na Odinga kuri uwo mwanya wo kuyobora AUC.
Yusuf ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Gashyantare uyu mwaka yagize ati: “Mfite impano yo kuyobora kandi nkabikorera Afurika ndetse mfite n’ibyifuzo byo kuyiteza imbere muri urwo rugendo irimo.”
Yongeraho ati “Nimara gutorerwa kuyobora AU, mfite intego yo gutoza ibihugu by’Afurika kunga ubumwe ndetse no kwimakaza imikoranire kuri uyu mugabane”.