Kazungu Denis yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 08 Werurwe 2024, rwakatiye Kazungu Denis igifungo cya burundu nyuma y’uko rusanze ibyaha byose yarezwe bimuhama.
Kazungu Denis ashinjwa ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Ubwo yaburanaga urubanza rwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 09 Gashyantare 2024, Kazungu yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse abisabira imbabazi.
Kazungu yemereye urukiko ko yishe abakobwa 12 n’umusore umwe yarangiza akabataba mu cyobo.
Yabwiye urukiko ko ibyaha yabikoze ku giti cye nta wundi muntu bafatanyaga.
Yasabye imbabazi z’ibyaha yakoze avuga ko aramutse ahawe izo mbabazi atazongera kubabaza ababyeyi ngo abahekure.
Ubwo yireguraga amarira yari yose ku ruhande rw’abaregera indishyi ndetse na Kazungu ubwe yaririye imbere y’umucamanza.
Yavuze ko na we atazi icyamuteye gukora ibyaha aregwa yise “ibya kinyamaswa”.
Ibi byaha yabikoze hagati y’umwaka wa 2022-2023 aho yari atuye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Ubushinjacyaha nabwo bukaba bwari bwaramusabiye igifungo cya burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’ u Rwanda.