Umugore ni inkingi ikomeye mu iterambere- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimangiye ko abagore bagize umubare munini w’Abanyarwanda bagize kandi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, ashimangira ko ari bo nkingi ikomeye mu muryango.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo ku bagore basaga 7000 bahuriye i Kigali bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Mu Rwanda, uyu munsi wahujwe no kuzirikana uruhare ntagereranywa rw’abagore mu kubaka Igihugu mu myaka 30 ishize, aho bari no mu bambariye urugamba bagatanga umusanzu wabo mu kukibohora.
Perezida Kagame yashimangiye ko uruhare rw’abagore rugaragara cyane uhereye mu mateka y’u Rwanda, aho umugore yigaragaje cyane mu kongera kucyubakwa kimaze gusenywa n’imiyoborere mibi yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Umugore yagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu mu buryo bw’ubukungu ariko icyabanje ni uburyo bwo kubaka umuryango nyarwanda, ni na yo mpamvu twashoboye kongera gushyira Abanyarwanda hamwe, kongera kwiyubaka, uruhare runini rwagaragaye ku mugore w’Umunyarwanda. Ariko mbere y’aho mu kubohora iki gihugu, n’umugore yagize uruhare runini. No ku rugamba bari bahari.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko abagore ari inkingi ikomeye kuko bagira inshingano ziremereye cyane mu muryango, ziyongera ku kurera abana n’abagabo babo.
Yashimangiye ko umugabo udafite umugore umufasha akamwubaka aba afite ingorane nyinshi,
Ati: “Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo. Inkingi murayizi? Ariko inkingi iba iy’urugo yo ntigenda cyane nk’abatuye muri iyo nzu irimo, ariko umugore nk’inkingi itagenda cyane, abazwa ibyo mu rugo akabazwa n’ibyo hanze.”
Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abagore bamburwa uburenganzira ubwo ari bwo bwose, ndetse ashimangira ko ntawukwiye kubitambika bababuza amahoro, babima ibibagenewe kuko ubushobozi bwabo n’uburenganzira bafite bifite aho bishingira.
Yanenze bikomeye abagabo babahoza ku nkeke, ababakubita, asaba abagore kutabyihanganira cyane ko nta gishyigikira umugabo ukubita umugore haba mu muco ndetse no mu mategeko.
Yavuze ko iyo amategeko n’umuco bibujije ihohoterwa iryo ari ryo ryose, umuryango utera imbere n’Igihugu kigatera imbere muri rusange.
Yagize ati: “Abantu babana ngo bubakane mu mibanire yabo, ariko no muri iyo mibanire habamo no kubaka igihugu. Igihugu cyubakwa kubera izo mbaraga zose ziba zashyizwe hamwe.
Ntawukwiye gushyirwa iruhande byaba bihereye ku gitsina, byaba bihereye ku idini, byaba bihereye ku myemerere iyo ari yo yose, kuko uko abantu bateye ni uburenganzira bwabo, ibyangombwa biba byubahirije amategeko bigomba gushyirwa hamwe abantu bakubaka Igihugu.”
Perezida Kagame avuga ko nk’Umukuru w’Igihugu yibonera bidashidikanywaho umusanzu w’abagore mu iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Ndabibona, umugore yagize uruhare n’akamaro kabyo. Narabibonye muri cya gihe cy’ibohora ry’iki gihugu. Twaranabibonye ndetse, imibare irarutana cyane, abagize uruhare mu isenyuka ry’iki gihugu byavuyemo gutsemba abantu, abagore ni bo bagize uruhare ruto rw’ababigiyemo, na byo navuga ko bajijishijwe n’abagabo.”
Yavuze ko abagore bafite ubushobozi bukeneye kubyazwa umusaruro mu buryo buhagije hagamijwe kubaka igihugu, abashishikariza kwitinyuka bakumva ko gukora ahantu hose no mu nzego zo hejuru abantu bakwiye kumva ko ari uburenganzira bwabo kandi bagahagararira bagenzi babo.









