Bamwe mu banyamakurukazi bakora kuri Siporo

Mu myaka yashize iyo umuntu yavugaga imikino cyangwa siporo mu Rwanda, abenshi bumvaga ko ari umwuga w’abagabo. Uko iminsi igenda yicuma, abagore na bo bagenda bawinjiramo ndetse bakagaragaza ko bafite imbaraga n’ubushobozi nk’ubwa basaza babo.
Kimwe mu bituma siporo itera imbere harimo itangazamakuru riyimenyekanisha mu buryo butandukanye. Aha ni ho usangamo abanyamakuru bandika, abavuga, abafata amashusho n’amafoto.
Uyu mwuga w’itangazamakuru rya siporo na wo wafatwaga cyane nk’uw’abagabo, ariko umubare w’abagore uri kugenda uzamuka, ndetse nta gushidikanya ko mu minsi iri imbere bazaba bari hafi kungana na basaza babo.
Zimwe mu mbogamizi abagore bakora itangazamakuru rya siporo bahura na zo harimo kubanza kwiyumva muri ya mikino akenshi yaharirwaga abagabo, no kugirirwa icyizere n’abakoresha n’abandi bahurira muri uyu mwuga.
Imibare igaragazwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) muri uyu mwaka, igaragaza ko mu Rwanda abanyumakuru bemewe ari 1144 muri bo abagore ni 271 mu gihe abagabo ari 873.
Uyu munsi u Rwanda rwifitanyije n’Isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba buri tariki ya 8 Werurwe, Imvaho Nshya yegeranyije amakuru ya bamwe mu bagore bakora itangazamakuru rya siporo, itegura urutonde rwa bamwe mu bihebeye uyu mwuga.
Mu nshingano bafite zigoye zirimo kwita ku miryango yabo, usanga banafata umwanya wo gutegurira no gutangariza abaturarwanda amakuru agezweho muri siporo.
Rigoga Ruth

Ni umwe mu banyamakuru b’abagore bakora siporo bakunzwe mu gihugu. Yinjiye muri uyu mwuga mu 2010 akora ku Isango Star.
Yakoze kandi kuri KFM na Radio 10, mbere yo kujya muri RBA aho akorera Televiziyo Rwanda mu kiganiro gikunzwe cyane cya RTV Sports na RTV Kick-Off, guhera mu 2019.
Usher Komugisha

Ni umwe mu banyamakuru b’abagore bakomeye muri Siporo ya Afurika ukomoka muri Uganda, ariko wubakiye izina mu Rwanda ubwo yakoreraga The New Times.
Uretse gukorera Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, FIBA, mu marushanwa atandukanye aho afite izina rikomeye muri Basketball asazwe ari umusesenguzi muri BAL, akurikirana andi n’amarushanwa akomeye mu mupira w’amaguru.
Mu Gikombe cy’Afurika cya 2021 cyabereye muri Cameroun, yakoreraga Sky Sports, mu gihe mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, yari umusesenguzi w’ikinyamakuru Al Jazeera.
Clarisse Uwimana

Ni umunyamakuru wa B&B FM Umwezi kuva mu 2020. Uyu mugore yanakinnye umupira ku rwego rwo hejuru mu makipe arimo APR, AS Kigali WFC n’ayo hanze nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Yinjiye mu itangazamakuru rya siporo mu 2015, ndetse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Flash FM, Contact FM na Radio 10.
Mukeshimana Assoumpta

Ubu ari mu bashinzwe Itumanaho muri Canal+ Rwanda. yakoze ku bitangazamakuru binyuranye, ariko aho aheruka ni kuri Radio/TV1 yavuyeyo mu 2022.
Iradukunda Yvonne
Ni umwe mu banyamakuru bakiri bato muri uyu mwuga ubu akorera B&B FM Umwezi guhera muri Nyakanga 2020.
Uyu mukobwa winjiye mu itangazamakuru rya siporo mu mpera za 2016, yakoreye kandi Voice of Africa Kigali na Radio/TV10. Yanditse kuri The New Times na RuhagoYacu yatangazaga amakuru yihariye kuri siporo.
Umuhoza Cynthia Naissa

Nawe ni umwe mu bakobwa bashya bafite impano ikomeye muri uyu mwuga. Yatangiye kumvikana mu biganiro bya Siporo kuri Radio Rwanda kuva muri 2022.
Muhayimpundu Ishimwe Adelaide

Uyu mukobwa uri mu bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akabona itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru gusa ntahirwe ngo agere kure, yinjiye mu itangazamakuru ry’imikino mu mwaka ushize.
Ku wa 25 Ukwakira 2022 ni bwo Radio/TV10 yamwerekanye nk’umunyamakuru wayo mushya w’imikino.
Uyu mukobwa usanzwe ukunda ruhago, ni umufana wihebeye Chelsea FC helsea FC mu Bwongereza.
Claire Umutoni

Azwi cyane mu gukoresha no gucunga imbuga nkoranyambaga z’ibigo by’itangazamakuru bitandukanye. Yakoreye IGIHE na Flash FM/TV mu bihe bitandukanye.
Yabaye umunyamakuru w’imikino kuri Power FM. Ubu niwe ucunga Imbuga nkoranyambaga za APR FC.
Mugisha Dua

Ni umuhanga mu gufata amashusho by’umwihariko yibanda kuri siporo muri rusange. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash TV mbere yo kwerekeza ku IGIHE, mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.
Nyirabahire Safynat

Ni umunyamakuru ufata amashusho kuri Flash TV. Afite uburambe muri uyu mwuga ndetse izina rye rizwi mu Isi y’abakunzi ba siporo mu Rwanda.
Uwase Rachel

Ni umunyamakuru w’imikino kuri Izuba TV aho azwi by’umwihariko mu kiganiro “APR Sun Time” kigaruka ku makuru yihariye muri APR FC.
Mukeshimana Laurence Samillah

Ni umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM.
Uwase Aaliah

Ni umunyamakuru w’imikino, ariko ufata amafoto. Azwi ku bitangazamakuru bitandukanye birimo FunClub na IGIHE.
Ubu akorera imbuga nkoranyambaga za AS Kigali.
Uwizera Esca Fifi

Afite uburambe mu biganiro bya Siporo, aho akorera by’umwihariko muri Radio/TV10. Niba ukurikira ikiganiro “Urukiko rwa Siporo”, rya jwi ry’umukobwa ukora ibyaranze umunsi mu mateka, wamumenye.
Uwizera kuri ubu anakora ibiganiro bindi byiganjemo iby’Iyobokamana.
Mutsindarwejo Jolie

Ni umunyamakuru wa Voice of Africa Kigali na Izuba TV. Uyu mukobwa ntaramara igihe kinini mu itangazamakuru rya siporo, ariko ni umwe mu batanga icyizere cyo kuzavamo umunyamakuru ukomeye.
Annet Mugabo

Na we ari mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, kuko yaryinjiyemo mu 2013.
Yakoreye Isango Star na Radio/TV10 yakoreye inshuro ebyiri, ubu akora kuri VOA.