Abasirikare ba RDF basoje imyitozo y’ibyumweru bibiri muri Kenya

Ku wa Kane, itsinda ry’abasirikare boherejwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) basoje neza imyitozo ya gisirikare ijyanye n’ibikorwa njyarugamba, kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro yiswe Justified Accord24.
Ni imyitozo yamaze ibyumweru bibiri yahuriwemo n’ibihugu 23, ikaba yaberaga mu Kigo cya gisirikare cya Nanyuki muri Kenya cyigisha guhangana n’Ibitero, Iterabwoba no kubungabunga Umutekano (CITSO).
Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa bihuza abasirikare n’abasivili mu Birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afurika (DCME), yashimiye abitabiriye bose uburyo bagaragaje ukwiyemeza n’umuhate mu kunguka ubumenyi.
Yabasabye gukoresha ubwo bumenyi n’ubuhanga bungutse kugira ngo bagire uruhare mu kubungabunga amahoro arambye ku mugabane w’Afurika.
Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya Major General David Tarus, yashimangiye agaciro k’ubufatanye bwagaragaye mu gihe cy’imyitozo.
Yavuze ko nubwo hari itandukaniro mu ndimi zakoreshwaga n’abitabiriye, ubumenyi butangana ndetse n’ibirere bakoreramo bikaba bitandukanye, abitabiriye bakoranye neza.
Ibyo ngo ni na byo byari intego nyamukuru y’ayo masomo mu kongera ubushobozi bwabo bwo kwitegura guhangana n’ingorane zose kandi bafatanyije.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri ayo mahugurwa amaze, abitabiriye bibanze ku bikorwa bihuza abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili mu guharanira umutekano no kubaka amahoro arambye.



Nsengumuremyi Domitien says:
Werurwe 10, 2024 at 2:20 amBarakoze cyane bakomereze aho