Isiraheli irashinja Afurika y’Epfo gukoresha Urukiko rw’Isi mu izina rya Hamas

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kane, Isiraheli yashinje Afurika y’Epfo gukora nk’amaboko yemewe na Hamas nyuma yuko Pretoria yongeye gusaba urukiko Mpuzamahanga (International Court of Justice, ICJ) gufata ingamba zo kurwanya Isiraheli.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isiraheli yagize iti: “Afurika y’Epfo ikomeje gukora nk’amaboko ya Hamas mu rwego rwo guhungabanya uburenganzira bwa Isiraheli bwo kwirwanaho n’abaturage bayo, ndetse n’imfungwa zayo.”

Aljazeera yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma y’Afurika y’Epfo

Clayson Monyela, yanze iby’iki kirego.

Uwo muvugizi wa Guverinoma y’Afurika y’Epfo mu ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yavuze ko Isiraheli izi ibyo iri gukora kandi ko bitumvikana ukuntu ivuga ko Afurika y’Epfo ikora mu izina rya Hamas.

Afurika y’Epfo muri Mutarama yasabye Urukiko Mpuzamahanga kuvuga ko Isiraheli ikora Jenoside muri Gaza, no gutegeka Isiraheli guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare muri Gaza.

Ibi urukiko ntirwabikoze ahubwo rwatanze itegeko rusange ko Isiraheli igomba kugenzura igakumira ibikorwa bya Jenoside.

Kuri ubu Afurika y’Epfo iri gusaba Urukiko Rukuru rw’Amerika gutera izindi ntambwe zo kurwanya Isiraheli, ivuga ko yarenze ku ngamba zashyizweho.

Ivuga ko abari muri Gaza bicwa n’inzara isaba uru rukiko gutegeka ko impande zose zahagarika imirwano kandi zikarekura abafashwe bugwate bose.

Isiraheli iracyakomeje kugaba ibitero muri Palestine bimaze kugwamo ibihumbi by’abaturage.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE