Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa byinjije miliyari 168 Frw 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa mu mwaka ushize wa 2023 byinjije miliyoni 131 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 168 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yavuze ko ibyo bicuruzwa byiyongereye ku kigero cya 87% ugereranyije n’ibyoherejwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2022. 

Ubwiyongere bw’ibyoherejwe mu mahanga bwashyigikiwe n’ubwiyongere bw’ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi n’urusenda rwumishijwe. 

Mu mwaka wa 2021, ni bwo u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye arwemerera kohereza urusenda mu Bushinwa. 

Mbere y’aho, hari ibigo byo mu gihugu byari byaratangiye kurwohereza bishingiye ku masezerano byagiranye n’abaguzi bo mu Bushinwa ariko bakaba bari bategereje ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi kugira ngo ubucuruzi burusheho koroha.

Urugero, mu mwaka wa 2019 umushoramari mu buhinzi Twahirwa Dieudonné (Diego), yabonye isoko rya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika ryo kohereza mu Bushinwa toni 50,000 z’urusenda rwumishijwe buri mwaka. 

Nanone kandi mu mwaka wa 2018, amazina akomeye y’ibigo bicuruza ikawa yatangiye gucuruza ikawa ku isoko rya murandasi ry’u Bushinwa, by’umwihariko iyacurujwe kuri Tmall Global, urubuga nyambukamipaka rwa Alibaba.

Ibyo byashobotse kubera amasezerano yo gucururiza ku ikoranabuhanga (eWTP), hagamijwe gufungura imiryango ku bucuruzi buto n’ubuciririrse muri Afurika bwemererwa kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’u Bushinwa kuri murandasi. 

Uretse ubucuruzi, Amb Zuekun yavuze ko u Rwanda rwabaye amarembo yo kwagura ubucuruzi mu Burasirazuba bw’Afurika ku bigo bibyuranye by’u Bushinwa. 

Yagize ati: “Bimwe muri ibyo bigo harimo igikora imodoka zigezweho cya Dongfeng, icyitwa RWK TV gikora imiti ishingiye ku bimera, uruganda rukora inkweto n’izindi. Ibyo byose byamaze kubona amahirwe ari mu Rwanda kandi ni bo bizanye. Kuba bahari birushaho kuntangaza.”

Yakomeje avuga ko ikigo cy’Abashinwa gikora imiti gakondo cyinjiza miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku mwaka.

Ni mu gihe uruganda rukorera inkweto mu Rwanda rwo rukoresha abantu basaga 1,000 kandi barateganya kwagurira ibikorwa mu gukora inkweto zifunze ziyongera ku zifunguye bazajya banohereza mu bindi bihugu by’Afurika. 

U Rwanda rukomeje gutera imbere mu binyanye no gukurura ishoramari ry’amahanga, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 bukaba bwaragaragaje ko umwaka wabanje u Rwanda rwakiriye ishoramari rya millioni 399.3 z’amadolari y’Amerika. 

Iryo shoramari ryiyongereye ku kigero cya 45.7% ugereranyije na miliyoni 274.1 z’amadolari y’Amerika zinjiye mu gihugu mu mwaka wa 2020. 

Izamuka ry’ishoramari ry’amahanga rishingira ku kirere cyiza cy’ubucuruzi b’ishoramari ndetse no kurushaho kunoza serivisi z’imari. 

Bivugwa kandi ko abashoramari baza mu Rwanda babona inyungu ifatika mu bucuruzi bwabo, aho inyungu ku ishiramari ryazamutseho 11.8% mu mwaka wa 2021 ivuye ku 9.7% mu 2020. 

Icyo kigero kiri hejuru y’impuzandengo yo ku rwego mpuzamahanga nubwo igihugu cyari gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE