Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byaragabanyutse – RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu myaka 5 ishize, ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byagabanyutse ku kigero cya 32.5%.
Ni ingingo yagarutsweho na Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024 ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi Itatu yateguwe na Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyaha byakozwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiza ku isonga birimo ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu byaha byakozwe; hakiriwe dosiye 92 zingana na 55.4% z’abarokotse Jenoside bahohotewe, dosiye 26 zingana na 15.7% z’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, dosiye 18 zingana na 10.8% zerekeye ibyaha byakozwe byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Ibyaha byo gupfobya Jenoside byagaragaye ni 17 bingana na 10.2%, ibyo guhakana Jenoside ni 9 bingana na 5.4%, mu gihe ibyaha byo guha ishingiro Jenoside ari 4 bingana na 2.4%.
Dosiye 135 zingana na 72.2% zakiriwe, ni amagambo ashengura umutima abwirwa uwarokotse Jenoside.
Abagabo 183 bangana na 78.2% ni bo bagaragaweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2023, mu gihe abagore bari 21.8%.
Mu bakekwa bafashwe 234, abafite aho bahuriye n’amateka ya Jenoside ni 25 bangana na 10.7%, mu gihe abadafite aho bahuriye na yo ari 207 bangana na 24.8%.
Abantu 91 babarirwa hagati y’imyaka 30 – 43, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside. Abari hagati y’imyaka 44 – 57 ni 58 bangana na 24.8%, urubyiruko 44 bari hagati y’imyaka 16 – 29 n’abandi 41 bafite imyaka 58 kuzamura.
RIB kandi yagaragaje ko igereranya ry’amadosiye yakiriye mu 2019 kugeza 2023, rishingiye ku minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2019 mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakiriye dosiye 277 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwaka wa 2020 hakiriwe dosiye 246, umwaka wakurikiyeho wa 2021 hakirwa dosiye 184. Mu 2022 RIB yakiriye dosiye 179 ni mu gihe mu 2023 hakiriwe dosiye 187.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yagize ati: “Usanga amadosiye yaragabanyutse ku kigero cya 32.5%.
Ubukana ibikorwa bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo byakoranwaga, byaragabanyutse.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimangira ko umuco wo guhishira ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside na wo ugenda ugabanyuka.
Ibikorwa byo kwica no gukomeretsa abarokotse Jenoside, gusenya urwibutso no gusenyera uwarokotse Jenoside hakiyongeraho n’amagambo byose ni ibikorwa bishengura umutima.
Ati: “Gusa nubwo bimeze bityo nayo magambo ubwayo agomba kurwanywa, kugeza igihe umuntu uzajya atekereza kuvuga amagambo ari ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ay’ivangura, ahohotera uwarokotse Jenoside azajya yumva ko ari ukwiganisha muri gereza.”
RIB ivuga ko hari abashukwa bakarangwa n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikarangira bafunzwe mu gihe ababashutse bicaye binywera icyayi.
Ababyeyi bafite umukoro wo kubwiza ukuri abana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ikibabaje ari uko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bapfobya Jenoside kubera amaco y’inda.
Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB’ yagize ati: “Abarokotse Jenoside bapfobya Jenoside aho bigaragara ko babiterwa n’amaco y’inda.”
Asaba Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo kuko ngo ari yo nkingi ikomeye igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho.
RIB itangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba kurangira burundu kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare n’urubyiruko rukareka kujya mu bitarufitiye agaciro.
Ku rundi ruhande, gukunda igihugu ngo ni ukumenya amateka yacyo kandi ukakirwanira no ku mbuga nkoranyambaga ukaharwanira ushikamye.
Urubyiruko rusabwa kutita ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, babiba inzangano n’abakurura amacakubiri mu banyarwanda.
Ni rwo kandi rufite inyungu nyinshi kurusha abandi mu guharanira igihugu kimeze neza kandi gifite amahoro.





Amafoto: Cecile Uwamariya