Impamvu u Rwanda rusanga ingabo za SADC atari igisubizo muri RDC

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) kashyigikiye Ubutumwa bw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), nubwo Leta y’u Rwanda yari yagasabye kutabwemera.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri rusange ibonwa nk’iy’Igihugu ariko ni n’ikibazo cya Politiki mpuzamahanga ku buryo umwanzuro wose ufatwa utagira ingaruka gusa kuri RDC gusa ahubwo kigera no kubihugu by’Akarere kose.
Ingaruka z’umutekano muke muri RDC zigera ku Rwanda, kuri Uganda no ku Burundi mu buryo butaziguye, hamwe no ku bindi bihugu bitandukanye by’Afurika.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ibibazo bya RDC ku Karere bitagarukira gusa ku kibazo cy’ubuhunzi kimaze imyaka irenga 30 ahubwo binashingiye ku mutekano urenga imipaka, ukabangamira u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere.
Hashingiwe ku masezerano y’ibya gisirikare yashyizweho umukono n’ibihugu bihuriye mu Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu mwaka wa 2003, guhera mu mpera z’umwaka ushize hatangijwe ubutumwa bwo gutabara RDC.
Ayo masezerano ateganya ko “igitero cyose kigabwe ku munyamuryango wa SADC kizafatwa nk’ikibazo kibangamiye amahoro n’umutekano by’Akarere, kandi kigakemurwa mu bufatanye bwihuse.”
Ubwo butumwa bwiswe SAMIDRC bwatangiye ku wa 15 Ukuboza 2023, nyuma yo kwemezwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Windhoek muri Namibia ku ya 3 Gicurasi 2023.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) akaga gashobora gukururwa n’ingabo za SAMIDRC mu gihe AU yamaze kuzemeza ndetse ikaniyemeza kuzishyigikira.
Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano ka AU kasabye ko imirwano ihagarara byihutirwa, ishyirwaho ry’imihora yo gucishamo imfashanyo y’ubutabazi, no kwambura intwaro byihutirwa imitwe igamije ikibi (“negative forces”) ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Kagize kati: “Akanama kemeje igabwa rya SAMIDRC, kandi gahaye icyubahiro abasirikare ba Malawi, Tanzania n’Afurika y’Epfo bari muri ubwo butumwa.”
Ubwo butumwa bugizwe n’abasirikare boherejwe n’Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Muri iyo baruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU (AUC) ku wa 3 Werurwe, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yamenye ayo makuru y’inama yateranye ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe.
Guverinoma y’u Rwanda yari yatanze ibyo yifuza ko byasuzumwa, igira iti: “Kubera ko u Rwanda rutatumiwe ngo rwitabire, turasaba ko ingingo zikurikira zagarukwaho mu nama. Ingabo za SAMIDRC zirimo kurwana zifatanyije n’ihuriro riyobowe n’ingabo za FARDC, rigizwe n’inyeshyamba za FDLR zambitswe umutaka wa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi zagiyeyo ku bwumvikane.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko muri iyo mirwano Leta ya RDC yazanyemo n’abacanshuro b’i Burayi n’abasirikare boherejwe n’ibigo by’umutekano byigenga barimo icyitwa Blackwater nk’uko byashimangiwe n’imouguke z’Umuryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize.
Guverinoma y’u Rwanda isanga SAMIDRC nk’ubutumwa bwaje guhangana n’inyeshyamba budashobora gusimbura ingamba za Poliki zashyizweho ku rwego rw’Akarere zikabangamirwa na Guverinoma ya RDC.
“[…] SAMIDRC nk’ingabo zaje kurwana zifatanyije n’iyo mitwe yitwaje intwaro ntibashobora gusimbura ingamba za Politiki zabangamiwe na Guverinoma ya RDC. Ni muri urwo rwego AU isabwa kutemeza cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.”
Leta y’u Rwanda kandi ishimangira ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gifite inkomoko mu myaka irenga 30 ishize ubwo abahoze mu Ngabo za Leta y’u Rwanda n’Interahamwe yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Congo yahoze yitwa Zaire muri Nyakanga 1994.
Aho kwambura intwaro ababahungiyeho, Guverinoma ya Zaire yabafashije kongera kwisuganya ari na bo baje gushinga imitwe inyuranye yashibutsemo FDLR.
FDLR imaze iyo myaka yose ari imbogamizi ikomeye cyane ku mutekano w’u Rwanda kandi yanajyanye ingengabitekerezo ya Jenoside muri icyo gihugu ubusanzwe kitari cyarigeze kigira ikibazo gishingiye ku moko.
Ibyo byatumye Abatutsi bo muri Congo bakomeza kwicwa no guhohoterwa bituma bahungira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
U Rwanda kugeza n’uyu munsi ruhangayikishijwe no kuba ikibazo kidakemurwa mu mizi ahubwo kigashakirwa ibisubizo by’amajyejuru bizatuma n’ubundi kigaruka isaha iyo ari yo yose mu gihe Abanyekongo bahunze badasubijwe mu byabo ndetse na Leta ya RDC ikareka gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FDLR.