Haiti: Umukuru w’amabandi yaburiye ko hashobora kuba Jenoside

Umuyobozi Mukuru w’agatsiko gakomeye k’amabandi muri Haiti yavuze ko akajagari kari mu murwa mukuru Port-au-Prince kazatera intambara y’abenegihugu na Jenoside mu gihe Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, ataregura.
Amagambo akomeye yavuzwe na Jimmy Cherizier uzwi ku izina rya “Barbecue,” yaje mu gihe Henry ejo hashize yari hanze y’igihugu ashaka kugaruka maze ikibuga cy’indege yari kururukiraho kigabwaho igitero.
France 24 yatangaje ko Henry yagombaga kuva ku butegetsi mu kwezi gushize, amaze icyumweru ari hanze y’igihugu ndetse udutsiko tw’abagizi ba nabi bari kugenzura ibice byinshi by’igihugu bagaba n’ibitero byo kumwirukana.
Cherizier, wahoze ari umupolisi aza gufatirwa ibihano na Loni azira guhonyora uburenganzira bwa muntu yagize ati: “Niba Ariel Henry ateguye Umuryango Mpuzamahanga ugakomeza kumushyigikira, tuzahita tujya mu ntambara y’abenegihugu izavamo Jenoside.”
Nyuma y’urupfu rwa Perezida Jovenel Moise mu 2021, Henry ni we uri mu nshingano ndetse yagombaga kwemera amasezerano agamije gusaranganya ubutegetsi n’abatavuga rumwe kugeza habaye amatora.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ibyihebe n’amabandi byitwaje intwaro byabujije urujya n’uruza rw’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture muri Haiti, no gushaka kucyigarurira.
Aya mabandi yarasanye n’abapolisi ndetse n’abasirikare baje kuburizamo icyo gitero.
Iyi midugararo yatumye abaturage benshi bahunga ndetse n’imfungwa muri Gereza nini muri icyo gihugu ziratoroka.
Icyo Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture cyafunzwe mu gihe igitero cy’ayo mabandi cyabaga, nta ndege n’imwe yagwaga cyangwa ngo iguruke ndetse n’abagenzi nta n’umwe wari ku kibuga cy’indege kubera kwikanga ibyo bitero.
